U Rwanda rutsinze Angola rufata umwanya wa mbere mu itsinda (AMAFOTO)

Mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A u Rwanda rutsinze ikipe y’igihugu ya Angola rwongera amahirwe yo kubona itike ya ¼ bwa mbere mu mikino ya AfroBasket

Agace ka mbere k’umukino kahuje Angola n’u Rwanda , amakipe yombi yagasoje anganya amanota 20-20, agave ka kabiri karangira Angola iyoboye umukino n’amanota 38 kuri 35, naho aka gatatu karangira Angola ikomeje gusiga u Rwanda ku manota 61 kuri 55 y’u Rwanda.

Mu mukino wari urimo guhangana cyane, ikipe ya Angola yakomeje kugenda imbere y’u Rwanda, ariko imbaraga z’abafana zaje gutiza umurindi abakinnyi b’u Rwanda, baza gusoza umukino begukanye intsinzi ku manota 71 kuri 68 ya Angola.

Muri uyu mukino, Kenny Gasana ni we wabashije gutsinda amanota menshi, aho yatsinze amanota 18, mu gihe ku ruhande rwa Angola uwabashije gutsinda amanota menshi ari Jilson Bango watsinze amanota 14.

Gutsinda uyu mukino bitumye u Rwanda ruhita rujya ku mwanya wa mbere n’amanota 4 , rukaba rwamaze kwizera itike yo kwerekeza muri ¼ cy’irangiza, aha ni na nyuma y’uko kandi DR Congo yari yatsinze Cap-Vert.

Abakinnyi batanu b’u Rwanda babanje mu kibuga

No 6 Steven Hagumintwari
No 9 Dieudonne Ndayisaba Ndizeye
No 12 Kenny Gasana
No 16 Prince Chinenye Ibeh
No 17 William Robeyns

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngaho nimunsobanurire. Ubwo congo nitsinda angola hanyuma cap vert igatsinda urwanda bizagenda gute. Urumva ko ari team 3 zizaba zinganya amanota

Musoline yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka