U Rwanda rurisobanura na Egypt nyuma yo gutsinda Kenya

Kuri uyu wa Kabiri ikipe y’igihugu ya Basketball irahura n’ikipe ya Egypt mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ubwo yari mu myiteguro mbere yo kwerekeza muri Egypt
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubwo yari mu myiteguro mbere yo kwerekeza muri Egypt

Kuva kuri iki cyumweru tariki ya 12 kugeza tariki ya 18 Werurwe 2017, mu gihugu cya Misiri (Egypt) harabera irushanwa rihuza amakipe agize Akarere ka Gatanu k’imikino muri Afurika (zone 5), imikino igamije gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika (Afro-Basket).

Mutokambali Moise utoza ikipe y'igihugu, aha yabahaga inama ku mukino wabahuje na Kenya
Mutokambali Moise utoza ikipe y’igihugu, aha yabahaga inama ku mukino wabahuje na Kenya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye umukino wa mbere n’ikipe ya Kenya, u Rwanda ruza kuyitsinda ku manota 76-60, aho agace ka mbere k’umukino u Rwanda rutsinze 14-7 Kenya, aka kabiri karangira Kenya yaciye ku Rwanda n’amanota 32-26, aka gatatu u Rwanda rugaruka neza maze rugasoza rufite amanota 47 kuri 40, umukino wose uza kurangira u Rwanda rutsinze ku manota 76-60.

Iyi kipe yari ifite Abanyarwanda bari kuyishyigikira
Iyi kipe yari ifite Abanyarwanda bari kuyishyigikira
Ibyishimo byari byose kuri bo ...
Ibyishimo byari byose kuri bo ...

Andi mafoto mbere y’umukino w’u Rwanda na Kenya

Mu wundi mukino wari wabaye ku wa mbere, ikipe ya Egypt yatsinze Sudani y’Amajyepfo amanota 87-76, aya makipe yombi y’u Rwanda na Egypt akaza gukina kuri uyu mugoroba saa tatu na 15, u Rwanda rukazakina undi mukino na Sudani y’Amajyepfo kuri uyu wa kane 14h45.

Biteganyijwe ko amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone V) ni yo azitabira amarushanwa Nyafurika mu Kwezi kwa Kanama 2017, azabera muri Congo Brazzaville.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka