U Rwanda rubonye indi ntsinzi ikomeye nyuma yo gutsinda Tunisia
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri basketball yatsinze ikipe ya Tunisia amanota 62 kuri 58 mu marushanwa nyafurika y’ingimbi ari kubera muri Mali.
Ni umukino wa kabiri u Rwanda rwitwaye neza mw’itsinda rya B nyuma yo gutsinda Algeria 81-63.
Abasore b’umutoza Murenzi Yves bakomeje kugaragaza icyizere muri aya marushanwa nyuma yo gutangira neza umukino aho agace kambere kaje kurangira u Rwanda ruri imbere amanota 9 kuri 8 ya Tunisia.
Mu gace ka kabiri k’umukino, Tunisiya itozwa na Zouhaier Ayachi yaje kuzamura imikinire babuza abasore b’u Rwanda kwigaragaza. Igice cya mbere cy’umukino gisozwa u Rwanda ruri inyuma n’inota rimwe (25-26).
Mu gace ka gatatu, nubwo u Rwanda rwarushijwe kuri rebounds na Tunisiya ntibyabujije umutoza Murenzi afatanyije na Kamanzi Janvier guhindura umukino Amavubi asoza ari imbere (39-37).
Ngoga Elias (amanota 15) na Jean de Dieu Umuhoza baje gufasha u Rwanda gutsinda Tunisiya 62-58 no kuyobora itsinda rya B n’amanota 4.
Muri uyu mukino, Jean de Dieu Umuhoza niwe yinjije amanota menshi muri uyu mukino n’amanota 19 mu gihe Yacine Toumi ukinira Tunisiya yinjiza n’amanota 15.
Kuri iki cy’umweru, u Rwanda rurahatana na Angola umukino uteganijwe saa tanu n’iminota 15 za n’ijoro amasaha yo mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyarwanda muri rusange bakwiriye kubana neza mumahoro nta macakubiri yongeye kubaho .dUKWIRIYE KUJIJUKA BIHAGIJE TUGAHARANIRA KURWANYA UBUCYENE DUSHAKA KUBAHO NEZA KANDI TUBANYE NEZA MUMAHORO NIBWO TUZATERA IMBERE ..! DUKWIRIYE KUMENYA UMANA MUBURYO BWUZUYE DUKORA IBYIZA TWUBAHANA KANDI DUFATANYIJE MURI BYOSE CYANE CYANE UBIDUFITIYE AKAMARO ..ICYO GIHE UWITEKA NAWE AZADUFASHA MURI BYOSE ..NITUYISENANGA IYO MANA YACU IZATWUMVA IDUHE IBYIZA BYOSE DUCYENEYE ,,,! KWANGABNA NO KUGAMBIRANA ..NO KUGIRIRANA ISHYARI ..NTIBIKATUBEHO UKUNDI..! Ibibazo twabona mubuyobozi bwacu tubigaragaze ababiteza babireke cyangwa abadakora neeza bavannwe kumirimo abayishoboye bayikore kuruta kugambanira igihugu ..no kugihunga twitwaje impamvu zidafatika cyangwa zitanahari..kwiyita impunzi ..utariyo bimaze iki ...! Iwacu dufite Umutekano ,amahoro ,uburenganzira busesuye ..naho iby’ubucyene dushobora kuburwanya ..kandi ntitunacyennye cyane ..! Aluta continua !VIVE RWANDA YACU NZIZA ..VIVE BAYOBOZI BACU !