Team Shyaka ni yo yegukanye umukino w’ibihangange bya Basketball mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena haberaye umukino usoza umwaka w’imikino muri Basketball yo mu Rwanda. Ni umukino wahuje abakinnyi b’ibihangange muri Basketball yo mu Rwanda (All-Star Game).

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi aho abakinnyi wabonaga bashaka kwigaragaza imbere y’abafana bari baje kureba uyu mukino.

Umutoza w’ikipe ya Ndizeye, Mwinuka Henry yari yahisemo kubanza mu kibuga: Nijimbere Guibert, Niyonkuru Pascal, Kaje Elie, Ndizeye Dieudonné na Nyamwasa Bruno. Naho umutoza w’ikipe ya Shyaka, Benson Besige we yari yahisemo gukoresha: Sangwe Armel, Sagamba Sedar, Shyaka Olivier, Wamukota Bush ndetse na Nshobozwabyosenumukiza.

Wari umukino urimo ishyaka
Wari umukino urimo ishyaka

Agace ka mbere karangiye Team Shyaka iri imbere n’amanota 29 kuri 13 ya team Ndizeye, agace ka kabiri team Shyaka na ko yaje kukayobora maze bajya kuruhuka ari amanota 44 ya team shyaka kuri 37 ya team Ndizeye.

Agace ka kabiri katangiye n’ubundi team Shyaka ishaka gukomeza gushyiramo ikinyuranyo ibifashijwemo n’abakinnyi bayo nka Wamukota ndetse na Nshobozwabyose kuko kaje kurangira n’ubundi ikayoboye n’amanota 59 kuri 48 ya team Ndizeye.

Babifashijwemo na Kapiteni wabo Ndiyeze Dieudonné, baje kuzamura amanota maze bakuramo ikinyuranyo cyarimo hagati maze agace ka kane ari na ko ka nyuma karangira amakipe yose anganya amanota 68 kuri 68, maze bitabaza iminota 5 y’inyongera nk’uko bigenda muri Basketball iyo amakipe anganyije maze iminota y’inyongera irangira team Shyaka itsinze Team Ndayisaba amanota 77 kuri 73.

Nk’uko twari twabibabwiye mu nkuru yacu, ikipe zombi zari zumvikanye ko ikipe izatwara igikombe bazagitura Meshak Rwampungu wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Basketball wakoze impanuka ikamuviramo ubumuga ubwo ikipe ye ya Kigali Basketball yakoraga impanuka mu mwaka wa shampiyona wa 2014-2015 bagiye gukina umukino wa shampiyona i Huye.

Ku bindi bihembo byatanzwe, Nkundwa Thierry ni we wegukanye igihembo cy’uwarushije abandi gutera Dunk naho Ndizeye Dieudonné atwara igihembo cyuwarushije abandi gutsinda amanota 3. Aba bose bahembwe ibihumbi magana atanu kuri buri umwe (500.000 Rwf).

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yarushije abandi gutsinda amanota 3
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yarushije abandi gutsinda amanota 3
Nkundwa Thierry ni we wateye Dunk kurusha abandi
Nkundwa Thierry ni we wateye Dunk kurusha abandi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka