Shampiyona ya Basketball yasubitswe

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo gusubika itangira rya shampiyona yagombaga gutangira tariki 29/09/2012 kubera ko hari amakipe yatinze kwiyandikisha.

Ku wa gatandatu tariki 29/9/2012, ubwo shampiyona yagombaga gutangira, amakipe atatu gusa Espoir BBC, UGB na Rusizi, niyo yonyine yari yariyandikishije gusa, bivuze ko shampiyona itatangira igice kinini cy’amakipe asanzwe akina shampiyona atariyandikisha.

FERWABA yongereye amakipe icyumweru kimwe cyo kwiyandikisha no kwitegura, maze shampiyona ikazatangira ku wa gatandatu tariki 06/10/2012; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga mukuru wa FERWABA, Mutabazi Richard.

Uretse amakipe asanzwe amenyerewe muri shampiyona, biteganyijwe ko uyu mwaka hazagaragara amakipe mashya arimo ikipe y’abagabo yitwa 30-Plus ya Kimisagara n’indi y’abagore yitwa Rwandans Allied for Peace (RAPP), yo ikaba yaranatangiye gukina kuko yitabiriye irushanwa ryo gutera inkunga ikigega ‘Agaciro Development Fund’.

Shampiyona iheruka Kigali Basketball Club (KBC) ni yo yegukanye igikombe mu bagabo, naho APR BBC igitwara mu rwego rw’abagore.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka