Shampiyona ya Basketball yahagaritswe, imikino izakinwa mu minsi irindwi

Inama yahuje ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA n’abanyamuryango baryo yafatiwemo umwanzuro wo guhagarika shampiyona ya Basketball, hahinduka uburyo bw’imikinire aho amakipe azashyirwa hamwe agakina iminsi irindwi.

Imikino ya Basketball iri mu yitabirwaga n'abantu benshi mbere ya COVID-19
Imikino ya Basketball iri mu yitabirwaga n’abantu benshi mbere ya COVID-19

Ni Inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Imyanzuro yavuye mu nama:

1. Shampiyona ya Basketball 2019/2020 izakomeza mu isura nshya aho hazarebwa amakipe umunani mu bagabo yitwaye neza, n’amakipe ane yitwaye neza mu bagore bakazakina mu minsi irindwi. Nta mikino ya Kamarampaka(Playoffs) izaba.

2. Amakipe yose, abasifuzi n’abatoza batoranyijwe bazashyirwa hamwe mu gihe cy’imikino kugira ngo barindwe COVID-10.

3. Amakipe azahabwa ibyumweru bitatu by’imyitozo mbere y’irushanwa ku bibuga bizaba byijuje ibisabwa mu kwirinda iki cyorezo kandi hapimwe neza.

4.Kubera ko amakipe yose yakinnye shampiyona 2019/2020 atakinnye imikino ingana mu mikino ibanza, gukora urutonde rw’uko amakipe akurikirana tuzafata amanota ikipe yari ifite kugabanya imikino bari bamaze gukina. Amakipe umunani y’abagabo ndetse n’amakipe ane y’abagore ni yo azakina iri rushanwa.

5. Amakipe 8 ya mbere mu bagabo aragabanwamo kabiri, ajye mu matsinda (A&B), aha uretse amakipe 2 ya mbere azahita ajya mu matsinda atandukanye , ayandi yose hazaba tombola ( tirage au Sol).

6. Amakipe ane ya mbere mu bagore azahura hagati yayo mu ijonjora ry’ibanze

7.Imikino ya ½ n’umukino wa nyuma bizakinwa hazakinwa umukino umwe.

8. Imyitozo y’amakipe izatangira tariki 25 Nzeri kugera tariki 15 Ukwakira 2020.

9. Irushanwa nyirizina rizatangira kuva tariki ya 16 -20 Ukwakira 2020.

Amakipe azakina iri rushanwa mu bagore ni : RP IPRC HUYE,THE HOOPS3, UBUMWE BBC na APR BBC.

Mu bagabo: REG BBC, APR BBC, PATRIOTS , RP IPRC KIGALI, RP IPRC Huye, UGB, RP IPRC MUSANZE na ESPOIR BBC.

Iyi myanzuro yose izashyirwa mu bikorwa nyuma yo kwemezwa na Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Ubuzima.

Patriots BBC ni yo iheruka kwegukana shampiyona 2018/2019 aho yatsinze ikipe ya REG BBC ku giteranyo cy’imikino ine kuri itatu.

Gahunda y’andi marushanwa:

BAL izatangira ku wa 05 - 20/12/2020
Afrobasket qualifiers izaba 19 - 21 /11/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka