Shampiona y’u Rwanda ya Basket igiye kujya yerekanwa kuri Startimes

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda na Startimes basinye amasezerano y’ubufatanye, aho iyi Shampiona izajya itambuka kuri Startimes

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24/01/2018, ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Baketball mu Rwanda ryasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cya Startimes gisanzwe gicuruza ibijyanye n’amashusho, amasezerano azamara imyaka itatu.

Jess Yuchang, Umuyobozi mukuru wa Startimes atangaza ko bashaka guteza uumikino wa Basket imbere
Jess Yuchang, Umuyobozi mukuru wa Startimes atangaza ko bashaka guteza uumikino wa Basket imbere

Muri aya masezerano, buri mwaka Startimes izajya iha FERWABA amafaranga agera kuri Milioni 25 Frws ku mwaka, zingana na Milioni 75 mu gihe cy’imyaka itatu aya masezerano agomba kuzarangirira.

Nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka itatu, bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu, bafashe ifoto y’urwibutso

Startimes izajya itanga Milioni 25Frws, agabanyije mu bice bitandukanye aho hari Milioni 14 Frws zingana na 56% zizajya zihabwa amakipe 14 (buri yose Milioni imwe), Milioni eshanu zizajya zihemba amakipe yegukanye igikombe, Milioni 3,500Frws zigenewe ibikorwa biri tekinike birimo nko guhemba abasifuzi, na Milioni 2,500 zigenewe imiyoborere ya Shampiona.

Munyanziza Gervais wari uhagarariye MINISPOC muri iki gikorwa
Munyanziza Gervais wari uhagarariye MINISPOC muri iki gikorwa

Muri aya masezerano kandi harimo ko Startimes izerekana imikino 30 buri mwaka izaba yatoranijwe, zikazajya zitambuka kuri imwe mu ma televiziyo ya hano mu Rwanda, gusa hakaba hatarangazwa izajya yerekana iyi mikino.

Kuri uyu wa Gatanu guhera Saa moya z’ijoro ubwo REG izaba ikina na IPRC Kigali, hazakorwa igeragezwa ry’uko iyi mikino izajya yerekanwa, maze izatangire kwerekanwa neza mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka