Senegal: Abanyarwanda n’inshuti zabo biteguye gushyigikira REG BBC

Ku mugoroba wo ku itariki ya 09 Weryurwe 2023, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga yasuye abakinnyi b’ikipe ya Basketball, REG BBC, bari muri Senegal aho bitabiriye imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League /BAL (Sahara Conference), ribaye ku nshuro yaryo ya gatatu.

Amb. Karabaranga yabagaragarije ko Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal bazaza kubashyigikira, kugira ngo bashobore kwegukana intsinzi nk’uko babikoze mu mikino yabereye i Dakar umwaka ushize.

Iyi kipe izahatana n’andi arimo US Monastir yo muri Tunisia yegukanye icyo gikombe mu mikino yo muri Gicurasi 2022 i Kigali mu Rwanda, AS Douane yo muri Senegal, Stade Malien yo muri Mali, KWARA Falcon yo muri Nigeria na ABC Fighters yo muri Côte d’Ivoire. Kugirango ishobore kuzakomeza mu mikino ya kimwe cya kane izabera i Kigali, kuva tariki 21 kugeza ku ya 27 Gicurasi 2023, igomba kuba mu makipe ane ya mbere muri iri tsinda.

Perezida wa REG BBC, Emmanuel Iyakaremye waje ayoboye ikipe ya REG BBC, yavuze ko byanze bikunze bazabona tike yo kuzakina imikino izabera mu Rwanda imbere y’abafana babo benshi, ndetse ko bazahatanira gusoza iyi mikino bari ku isonga nk’uko byagenze umwaka ushize.

Yagaragaje ko bizeye ko Abanyarwanda n’inshuti zabo bazabashyigikira uko bashoboye, nk’uko babigaragarije mu mikino yabaye umwaka ushize, kuko babateye ingabo mu bitugu aho bitabiriye ari benshi imikino yose REG yakinnye.

Bamwe mu Banyarwanda batuye muri Senegal nabo batangarije Kigali Today ko biteguye kuzajya gushyigikira ikipe ihagarariye Igihugu cyabo, ndetse bakanashishikariza n’inshuti zabo kuyitabira kandi bizeye ko izongera ikabahesha ishema.

Umukino wa mbere wa REG BBC uzaba tariki ya 12 Werurwe 2023, aho izahura na Kwara Falcon yo muri Nigeria.

Itsinda rya ‘Nile Conference’ rizakinira i Cairo mu Misiri, kuva tariki ya 26 Mata kugeza kuya 6 Gicurasi 2023, ririmo Al Ahly yo mu Misiri, Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, City Oilers yo muri Uganda, CFV-Beira yo muri Mozambique, Petro de Luanda yo muri Angola na SLAC yo muri Guinea.

REG yisanze mu itsinda rimwe na US Monastil ibitse igikombe.
REG yisanze mu itsinda rimwe na US Monastil ibitse igikombe.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka