Sauti Sol izasusurutsa All Star game irasesekara i Kigali kuri uyu wa kane
Itsinda ry’abaririmbyi ryo muri Kenya, Sauti Sol, ritegerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane mu gitaramo kizabera muri BK Arena, kizabanzirizwa n’imikino ya Basket.
Ni igitaramo cyateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), mu rwego rwo gususurutsa Abanyarwanda n’abandi bazitabira umukino ngarukamwaka, uhuza intoranywa muri shampiyona uzwi nka (RBL All Star game).
Nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe mu cyumweru gishize, uyu mukino w’uyu mwaka RBL ALL Star game 2022, uzaba ku itariki 24 Nzeri 2022, bityo ko abazitabira bose bazasusurutswa n’iri tsinda rikomeye muri Afurika.
Aba basore kandi bagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi micye bahavuye, mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Si iri tsinda rya Sauti Sol rizasusurutsa abazaba bitabiriye uwo mukino gusa, kuko hazaba ahari n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda bakomeye mu jyana zitandukanye barimo nka Christopher, Ish Kevin na DJ Marnaud Darius Capello akaba ariwe uzayobora ibirori abo bakunda kwita MC.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 2 tariki ya 20 Nzeri 2022, aribwo iri shyirahamwe riza gushyira ahagaragara abakinnyi 24 bayobowe n’abakapiteni, maze kuri uyu wa gatatu hakabaho gutora aho bazigabanya mu makipe 2.
Si uyu mukino uzaba wonyine kuko hari n’indi mikino ya Basketball izakinwa mu buryo bw’imyiyereko (demonstration) izawubanziriza, aho ku ikubitiro hazabanza umukino uzwi nka three on three 3x3 ndetse n’ibizwi nka slam Dunk.
Uko gahunda ziteye:
Ibirori nyirizina bizatangira ku isaa munani z’amanywa, aho hazabanza iyo myiyereko nk’uko twabigarutseho haruguru, nyuma guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hakurikireho umukino nyirizina aho uzajya ubisikana n’umuziki wa DJ Marnaud ndetse n’abahanzi batandukanye, kugeza saa mbiri z’ijoro aho hazahita hafatwa iminota micye yo gutanga ibihembo no gutunganya ikibuga, maze ibi bihangane byose birimo na Sauti Sol bisesekare ku rubyiniro kugeza sita z’ijoro, nk’uko twabihamirijwe n’ushinzwe ibikorwa muri iyi federasiyo, Jabo Landry.
Kwinjira muri iki gitaramo no kureba uyu mukino bizaba ari 45,000 Frw mu nkengero z’ikibuga, 25,000 Frw, 15,000 Frw munsi gato ya VVIP, 10,000 Frw muri ya VIP na 5,000 Frw ku banyeshuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|