REG yageze mu Misiri aho yagiye guhatana n’ibihangange muri Basketball (AMAFOTO)

Ikipe ya REG Basketball Club yamaze kugera mu Misiri aho igiye gukina irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu turere aherereyemo rizwi nka FIBA Africa Basketball League (AfroLeague)

Iyi kipe yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ibanza kunyura Addis Abeba muri Ethiopia, iza kugera i Cairo mu Misiri mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, aho yahise icumbikirwa muri Hotel iherereye mu mujyi wa Zamalek.

Iyi niyo modoka yabajyanye kuri Hotel bacumbitsemo
Iyi niyo modoka yabajyanye kuri Hotel bacumbitsemo

Ni irushanwa rizabera mu Misiri guhera tariki 8 kugera 11 Gashyantare 2019, REG BBC iakaba iryitabiriye nyuma yo guhabwa ubutumire aho yari yarangi iri ku mwanya wa gatatu mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye muri Tanzania.

Ikipe ya REG izaba iri mu itsinda rya gatatu aho iri kumwe na Al Ahly yo mu Misiri, Primeiro de Agosto yo muri Angola na Ferroviario da Beira yo muri Mozambique.

Abakinnyi REG yajyanye mu Misiri

Ali Kazingufu Kubwimana, Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Benjamin Mukengerwa, Patrick Habiyambere, Kenneth Gasana, Herve Ikishatse, Dan Manzi, Chris Walter, Olivier Shyaka, Elie Kaje, Kami Kabange, Patrick Nshizirungu, Bienvenue Ngandu, Belleck Bell, and Kouassi Willy

Amwe mu mafoto ya REG mu Misiri no mu rugendo rwerekezayo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka