REG na Patriots zatangiye zitwara neza mu marushanwa ya Playoffs

Ikipe ya REG BBC itozwa na Patrick Richard Ngwijuruvugo yatangiye neza itsinda APR BBC amanota 84-79 mu mukino wa mbere wa ½ w’amarushanwa ya Playoffs.

Umukino wari ukomeye
Umukino wari ukomeye

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatanu kuri Petit Stade i Remera aho abasore b’umutoza Patrick beretse abakunzi b’umukino wa basket ko bafite inyota yo gutwara igikombe cya Playoffs.

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ikipe ya REG iri mbere n’amanota 41 kuri 23 ya APR BBC itozwa na Aime Nkusi Karim. Mu gace ka gatatu habura iminota 3 n’amasegonda 48 ako gace gasozwe, ikipe ya APR yaje kuzamura aho byageze APR yarushwaga amanota 10 gusa(53 kuri 43 ya APR).

Mu gace ka kane kuwo mukino,ubunararibonye bw’abakinnyi ba REG barimo KAJE Elie baje kuzamura ikinyuranyo cy’amanota umukino uza kurangira ikipe ya REG yegukanye intsinzi y’amanota 84 kuri 79 ya APR BBC.

Mu wundi mukino wari utegerejwe n’abafana benshi, ikipe ya Patriots yabonye intsinzi imbere y’ikipe ya IPRC Kigali amanota 86-63.

Abasore b’umutoza Henry Mwinuka utoza Patriots batangiranye imbaraga bashaka gusiga intera y’amanota menshi ikipe ya IPRC Kigali itozwa na Buhake Albert.

Mu gace ka gatatu k’umukino IPRC Kigali yaje kuzamukana REG,abafana baje gushimishwa n’amanota arimo amayeri yatsindwaga n’abasore bakiri bato b’umutoza Buhake batangira gufana IPRC Kigali.

Nyamara byaje kuba impfabusa bitewe n’amakosa menshi n’uburangare bw’abakinnyi ba IPRC byaje gufasha Patriots kwongera amanota no gutsinda uwo mukino amanota 86 kuri 63 ya IPRC Kigali.

Umunsi wa mbere wa Playoffs (Ku wa Gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2018)

REG 84-79 APR BBC (Lions)
PATRIOTS BBC 86 - 63 IPRC KIGALI

Umunsi wa kabiri wa Playoffs (Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018)

IPRC Kigali BBC vs Patriots BBC (Amahoro) saa kumi n’ebyiri
APR BBC vs REG BBC (Amahoro) saa mbiri za nijoro.

Ikipe ya IPRC Kigali BBC
Ikipe ya IPRC Kigali BBC
Ikipe ya Ppatriots n'abatoza ba yo
Ikipe ya Ppatriots n’abatoza ba yo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka