REG BBC yongeye gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka ine

Ikipe ya REG BBC yaraye itsinze Patriots umukino wa kabiri wa Kamarampaka wikurikiranya, ihita inegukana igikombe cya shampiyona ya 2020-2021, “BKNL Playoffs” yaherukaga muri 2017.

REG yegukanye igikombe yaherukaga mu 2017 ubwo yatozwaga na Bahufite John
REG yegukanye igikombe yaherukaga mu 2017 ubwo yatozwaga na Bahufite John

Iyo mikino yakinwe mu buryo buzwi nka (Best of3) aho zagombaga gutanguranwa gutsinda imikino 2 ubundi ikipe iyitanze indi igahita itwara shampiyona, REG yaje kubigeraho nyuma yo gutsinda imikino 2 yikurikiranya ihita inatwara igikombe yaherukaga mu myaka ine.

Ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, REG BBC yari yatsinze Patriots amanota 66-63, ubwo byari byitezwe ko Patriots ishobora kuza kwinyara mu isunzu ikishyura ku mukino wa 2, ntibyaje kuyikundira kuko yongeye gutsindwa, REG BBC yaje kuyisubira maze iyitsinda kumanota 64 kuri 49.

Minisitiri Munyangaju ashyikiriza igikombe REG BBC
Minisitiri Munyangaju ashyikiriza igikombe REG BBC

Patriots ni yo yari yinjiye neza mu mukino kuko wabonaga abasore bayo nka Kenneth Gasana na Ndizeye Dieudonné bageragezaga gushaka gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota hakiri kare, yewe biza no kubakundira kuko baje gusoza agace ka mbere bayoboye n’amanota 14-11 ya REG BBC.

Agace ka kabiri REG yaje kubigaranzura ibatsinda amanota 17-13 bajya kuruhuka ari 28 ya REG BBC kuri 27 ya Patriots BBC.

Intangiriro z’agace ka gatatu zari nziza kuri Patriots kuko yakomeje kukayobora aho yari yashyizemo n’amanota agera muri 5 ariko mu minota ine ya nyuma y’ako gace abakinnyi ba REG BBC barimo Adonis, Kaceka na Shyaka Olivier batsinze amanota 3 bituma Patriots BBC isa n’ivuye mu mukino, ako gace bagasoje ku manota 20-11. Agace ka nyuma REG yagatsinze ku manota 16-11, umukino urangira ari 64-49.

REG ikaba yahise yegukana icyo gikombe yaherukaga muri 2017 kuko imyaka itatu yakurikiyeho ari Patriots BBC yacyegukanye, bivuze ko REG BBC ari yo izahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL izabera mu Rwanda umwaka utaha.

Shyaka Oliver (10) yacungirwaga hafi n'abakinnyi ba Patriots kuko yari yabazonze
Shyaka Oliver (10) yacungirwaga hafi n’abakinnyi ba Patriots kuko yari yabazonze

Mu bagore nyuma y’uko REG itsinze umukino wa mbere The Hoops ku manota 74 kuri 47, ejo ku wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, The Hoops yaje na yo kuyitsinda 46- 44 bakaba bari bwisobanure ku mukino wa nyuma ukinwa kuri iki Cyumweru, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm).

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, mu bagabo wegukanywe na APR BBC yatsinze RP-IPRC Kigali 84-53, mu bagore wegukanywe na RP – IPRC Huye yatsinze APR WBBC amanota 84 kuri 79.

Adonis (4) yazengereje cyane abakinnyi ba Patriots
Adonis (4) yazengereje cyane abakinnyi ba Patriots

Mu bagabo hakaba hahise hanatangwa ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, aho umukinnyi wugariye neza (best defender) yabaye Kamndoh Betoudje Frank wa Shoot 4 Stars, uwatsinze amanota menshi yabaye Mbanze Brian wa RP – IPRC Huye, uwatsinze amanota 3 menshi yabaye Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC.

Umukinnyi wazamuye urwego (Most improved Player) yabaye Romain Murenzi Kizito wa UGB, mu gihe umukinnyi witwaye neza muri shampiyona (Most Valuable Player) yabaye Shyaka Olivir wa REG, na ho umutoza mwiza aba Henry Mwinuka wa REG BBC.

Kenneth Gasana yagerageje uko ashoboye biranga
Kenneth Gasana yagerageje uko ashoboye biranga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka