REG BBC yongeye gutsinda Patriots BBC mu mukino wa Shampiyona

Ikipe ya REG Basketball Club yasubiriye ikipe ya Patriots BBC, iyitsinda muri shampiyona amanota 83 kuri 69, nyuma yo kuyibuza guhagararira Igihugu mu mikino ya BAL umwaka ushize.

Cleveland Thomas, Umunyamerika ukinira REG BBC ni we watsinze amanota menshi
Cleveland Thomas, Umunyamerika ukinira REG BBC ni we watsinze amanota menshi

Wari umwe mu mikino isoza ibanza muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ndetse ukaba umwe mu mikino ikomeye bijyanye n’ubuhanga bw’abakinnyi bakina muri ayo makipe ndetse yewe ntiwakwibagirwa n’abafana bayo.

Umutoza Henry Mwinuka utoza ikipe ya Patriots, niwo mukino we wa mbere yari ahuyemo na REG BBC yatozaga, nyuma yuko ayivuyemo akerekeza muri Patriots muri Mutarama uyu mwaka.

Ikipe ya Patriots ntabwo yatangiye neza agace ka mbere kuko ubona ko REG BBC ariyo yinjiye mu mukino neza, ndetse inasoza agace ka mbere iyoboye n’amanota 24 kuri 16 Patriots.

Gasana Kenneth wa Patriots wambaye 12 agerageza guhagarika Adonis wa REG
Gasana Kenneth wa Patriots wambaye 12 agerageza guhagarika Adonis wa REG

Muri aka gace ka kabiri ikipe ya Patriots yagerageje kuzamura amanota ndetse ishaka no gukuramo ikinyuranyo cy’amanota hagati yayo na REG BBC, ariko ntibyayikundira kuko REG nano yaje kukegukana n’amanota 18 kuri 16 ya Patriots.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka nyuma y’uduce tubiri REG BBC iri imbere ndetse imaze no gushyiramo ikinyuranyo, kuko igiteranyo cyari amanota 42 kuri 23 ya Patriots.

Agace ka gatatu k’umukino amakipe yombi avuye kuruhuka, ikipe ya Patriots yaje isa n’iyakosoye byinsh, cyane amakosa ya hato nahato atari ngombwa yari yakozwe mu duce tubanza ndetse binanyuze ku bakinnyi bayo nka Kenneth Gasana ndetse n’Umunyamerika Roebuck Junior, bagerageje gutsinda amanota menshi ndetse bituma ikipe yabo ya Patriots yegukana ako gace ku manota 26 kuri 22 ya REG.

Umunyamerika ROEBUK Junior wakinaga umukino we wa mbere muri Patriots yari yazonze REG BBC
Umunyamerika ROEBUK Junior wakinaga umukino we wa mbere muri Patriots yari yazonze REG BBC

Agace ka nyuma karanzwe n’amayeri ku mpande zombie, cyane ku bakinnyi bamwe birinda gukora amakosa menshi ngo bitabaviramo gusohorwa mu kibuga bikaba byatsindisha ikipe yabo, ariko byabaye iby’ubusa kuko nko ku ruhande rwa Patriots BBC, Gray Kendall yaje gusohorwa mu kibuga nyuma yo kuzuza amakosa 5, atamwemerera gukomeza mu mukino.

Ikipe ya REG BBC niyo yaje kwegukana aka gace ku manota 19 kuri 11 ya Patriots aribyo bingana n’amanota 83 kuri 69 ya Patriots BBC.

Muri uyu mukino, umukinnyi Cleveland Thomas Junior ni we watsinzemo amanota menshi, aho yatsinze 26 agakurikirwa na mugenzi we bakinana mu ikipe imwe, Adonis Filer we watsinze amanota 20.

REG BBC yabanje mu kibuga
REG BBC yabanje mu kibuga
Abakinnyi ba Patriots yari yifashishije kuri uwo mugoroba
Abakinnyi ba Patriots yari yifashishije kuri uwo mugoroba

Amafoto: Shema Innocent

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka