REG BBC yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir yo muri Tunisia mu irushanwa nyafurika (BAL)

Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma w’ irushanwa nyafurika rihuza amakipe akomeye yo ku mugabane wa Afurika rizwi nka BAL (Basketball Africa League).

Aya makipe yose ahuriye mu itsinda rya mbere mu marushanwa ya Basketball Africa League (BAL) aho igiye gukinwa ku nshuro yayo ya kabiri ndetse imikino yaryo ya nyuma ikaba izongera kubera mu Rwanda.

REG BBC izakina iri rushanwa nk’ikipe imwe rukumbi izaba ihagarariye u Rwanda nyuma y’uko itwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2021.

Umuhango wo gutangaza amatsinda ya BAL 2022 wabereye i Dakar muri Sénégal ahari icyicaro cya BAL, uyoborwa n’Umuyobozi wayo, Amadou Gallo Fall. REG BBC yisanze mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, hamwe na AS Salé yo muri Maroc, SLAC yo muri Guinea, DUC yo muri Sénégal, ndetse na Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.

Umuyobozi wa REG BBC, Francis Murindabigwi, yari i Dakar
Umuyobozi wa REG BBC, Francis Murindabigwi, yari i Dakar

Iri tsinda cyangwa conference yiswe Sahara Conference rizakinira imikino yaryo i Dakar muri Sénégal hagati y’itariki ya 5 n’iya 15 Werurwe 2022 aho buri kipe izakina n’indi hanyuma amakipe ane ya mbere akomeze muri 1/4.

Conference yindi yiswe Nile Conference igizwe n’amakipe nka Zamalek (Misiri) ifite igikombe giheruka (2021), BC Espoir Fukash (RDC), Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo), Cobra SC (Sudani y’Epfo), FAP (Cameroun) na Petro de Luanda (Angola). Imikino yabo izabera i Cairo mu Misiri muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex hagati ya tariki ya 9 n’iya 19 Mata 2022.

REG ni yo yegukanye shampiyona y'umwaka ushize
REG ni yo yegukanye shampiyona y’umwaka ushize

Muri buri conference nk’uko ari ebyiri hazazamukamo amakipe ane muri atandatu agize conference maze yerekeze muri 1/4 maze yerekeze mu mikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera Rwanda muri Kigali Arena hagati y’itariki ya 21 n’iya 28 Gicurasi 2022.

Imikino ya nyuma izabera i Kigali
Imikino ya nyuma izabera i Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka