REG BBC yatsinze ESPOIR BBC igera ku mukino wa nyuma wa Legacy Tournament

Kuri uyu wa Kane ku munsi wa kabiri wa’irushanwa “Legacy Tournament” ryateguwe mu rwego rwo kwibuka abagabo babairi bagize uruhare mu guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean De Dieu , ikipe ya REG yatsinze Espoir BBC amanota 81 kuri 69.

Espoir BBC yakinaga umukino wayo wa mbere iri kumwe n’umutoza mushya wayo John Bahufite, iyi ikipe yatsinze agace ka mbere ku manota 25 kuri 17 ya REG BBC , agace ka Kabiri wabaye umwanya mwiza wo kwisubiraho ku kipe ya Herny Muinuka maze itsinda amanota 17 kuri 13 ya Espoir BBC.

Agace gatatu karangiye REG ikomeje kuzamura ikinyuranyo cy’amanota menshi dore ko yatsinzemo amanota 25 kuri 18 ya Espoir BBC, maze imbaraga ndetse n’ubunararibonye bw’ikipe ya REG BBC bitanga umusaruro mu gace ka kane maze igatsinda amanota 22 kuri 13 ya Espoir BBC.

REG BBC irategereza ikipe iva hagati ya APR BBC na Patriots BBC zicakirana kuri uyu wa Gatanu, mu gihe imikino ya nyuma izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/11 muri Kigali Arena.

Uko imikino y’umunsi wa Kabiri yegenze

Abagabo

ESPOIR BBC 69-81 REG BBC
Q1:25-17
Q2:13-17
Q3:18-25
Q4:13-22

FT: Patriots BBC 74-53 IPRC Kigali
Q1: 22-09
Q2: 23-08
Q3: 10-20
Q4: 19-16

FT- APR 86-74 RP-IPRC HUYE
Q1: 23-10
Q2: 14-19
Q3: 20-25
Q4: 29-20

 APR nayo yatsinze RP-IPRC HUYE 86-74
APR nayo yatsinze RP-IPRC HUYE 86-74

Mu Bagore

THE HOOPS BBC 55-69 RP-IPRC HUYE

Q1:20-16
Q2:07-20
Q3:16-20
Q4:12-13

Mu bagore, THE HOOPS BBC yatsinzwe na IPRC Huye 55-69
Mu bagore, THE HOOPS BBC yatsinzwe na IPRC Huye 55-69

Umunsi wa Gatatu w’irushanwa urakinwa kuri uyu wa Gatanu

Patriots BBC vs APR BBC: Petit stade(18:00)
UGBC VS ESPOIR BBC : Petit stade(20:00)

Mu bagore

The Hoops vs Ubumwe: Petit Stade(18:00)

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya Kabiri , kwinjira ku mikino yo kuri uyu wa Gatanu ni amafaranga 1000 ahasanzwe ndetse n’ibihumbi bitatu )3,000 Frws) mu myanya y’Icyubahiro.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriwe nonese APR irimumarushanwa mubwire?

cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka