REG BBC yatangiranye intsinzi muri shampiyona ya Basketball

Umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda wakinwe ku wa Mbere muri Kigali Arena, ikipe ya REG BBC itsinda IPRC Kigali amanota 90 kuri 82.

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi. Ni umukino IPRC Kigali yatangiye neza, dore ko yayoboye uduce tubiri twa mbere tw’umukino, aho mu gace ka mbere yatsinze amanota 25 kuri 23, agace ka kabiri IPRC Kigali itozwa na John Bahufite wahuraga n’ikipe yahoze atoza, yarangije igice cya mbere cy’umukino ikipe ye iyoboye n’amanota 47 kuri 46 ya REG BBC.

IPRC Kigali BBC
IPRC Kigali BBC

Uduce tubiri twa nyuma tw’umukino, REG BBC yerekanyemo ubukure ndetse n’ubunararibonye bw’abakinnyi barimo Belleck na Kaje Elie, aho yayoboye agace ka gatatu n’amanota 74 kuri 59 ya IPRC Kigali.

Agace ka kane IPRC Kigali BBC yazamuyemo amanota aho yatsinzemo amanota 23 kuri 16 ya REG BBC, ariko ikinyuranyo cy’agace ka gatatu gisigamo amanota umunani. Umukino wa mbere kuri REG BBC warangiye iwutsinze n’amanota 90 kuri 82 ya RP-IPRC Kigali.

REG BBC
REG BBC

Belleck Bell wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 35, yakurikiwe na Amisi Saidi Carmelo wa IPRC Kigali watsinze amanota 23.

Uko imikino y’umunsi wa kabiri yagenze

Abagabo

 RP-IPRC Huye 65-63 Espoir BBC

 RP-IPRC Musanze BBC 54-77 UGB

 REG BBC RP 90-82 RP- PRC Kigali

Abagore

 RP-IPRC Huye BBC 81-39 APR WBBC

 Ubumwe BBC 67-83 The Hoops Rw

Gahunda y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, kuwa kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020

-12:30: RP-IPRC Huye vs Ubumwe BBC (Abagore)

-15:00: UGB vs REG BBC

-18:00: The Hoops Rwanda -APR BBC (Abagore)

-20:00: Espoir BBC vs Patriots BBC

Iyi mikino iri kubera muri Kigali Arena
Iyi mikino iri kubera muri Kigali Arena
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka