REG BBC yatangiranye intsinzi mu mikino yo mu matsinda ya BAL 2022

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igufu, REG, ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yatsinze umukino wayo wa mbere wo mu matsinda, aho yatsinze As salé yo muri Marco basangiye itsinda, amanota 91-87.

Adonis Jovon Filer agenzura umupira
Adonis Jovon Filer agenzura umupira

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi, kuko iyo urebye uko umukino wari umeze, amakipe yose yagendanaga kuva mu duce twa mbere tw’umukino, kuko baje no kujya mu kiruhuko ikipe ya REG iri imbere ho amanota 2 gusa yarushaga As Salé 48-46.

Nshobozwabyose Wilson yongeye kwigaragaza
Nshobozwabyose Wilson yongeye kwigaragaza

Babifashijwemo n’abakinnyi nka Cleveland l, Walter na Nshobozwabyose, ikipe ya REG yakomeje kwihagararaho ndetse iza no gusoza umukino iwegukange ku manota 91 kuri 87 ya As Salé itozwa na Lizzy Mills, wigeze gutozaho Patriots n’ikipe y’Igihugu ya Kenya, yo yatoje mu marushanwa ya AfroBasket iherutse kubera mu Rwanda umwaka ushize.

REG ntiyari yonyine muri Dakar Arena, hari Abanyarwanda bari baje kuyishyigikira.
REG ntiyari yonyine muri Dakar Arena, hari Abanyarwanda bari baje kuyishyigikira.

Ikipe ya REG iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Werurwe 2022, ikina na SLAC yo muri Guinea.

REG BBC iri mu itsinda ryiswe Sahara Conference ririmo gukinira i Dakar, rikaba rigizwe n’amakipe nka US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, hamwe na AS Salé yo muri Maroc, SLAC yo muri Guinea, DUC yo muri Sénégal ndetse na Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.

EG yegukanye umukino wa mbere mu itsinda
EG yegukanye umukino wa mbere mu itsinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka