REG BBC yatangiranye intsinzi, APR BBC yerekanye inyota y’igikombe

Ikipe ya REG BBC yatsinze Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuzima (UR CMHS) amanota 98 kuri 34 mu gihe APR BBC yatsinze Tigers amanota 84 kuri 54, na ho 30 Plus yatsinze Shoot 4 the Stars amanota 80 kuri 67, ku munsi wa mbere w’irushanwa ribanziriza Shampiyona ya Basketball 2021.

Umukino wa APR BBC na Tigers BBC wari ishiraniro
Umukino wa APR BBC na Tigers BBC wari ishiraniro

Ni imikino yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata 2021 muri Kigali Arena ndetse no ku kibuga kiri hanze ya Sitade Amahoro, uyu munsi ukaba wabimburiwe n’umukino wahuje APR BBC na Tigers.

Ni APR BBC igaragaramo amasura mashya nka Kazingufu Ali Kubwimana wari Kapiteni wa REG BBC, Isezerano Enock wari Kapiteni wa RP IPRC Kigali, Rukundo Fabrice na Nkusi Arnond. Tigers BBC nayo yiyubatse izana uwari Kapiteni wa Espoir BBC Kubanatubane Jean Philipe.

APR yayoboye umukino wose aho yatsinze agace ka mbere amanota 22 kuri 12 ya Tigers, agace ka Kabiri APR BBC yinjijemo amanota 17 ku manota 10 ya Tigers byatumye amakipe yombi ajya ku ruhuka APR BBC ifite 39 kuri 22 ya Tigers.

Agace ka Gatatu APR BBC yatsinze amanota 21 kuri 17 ya Tigers BBC mu gihe agace ka Kane APR BBC yakomeje kuyobora itsindamo amanota 24 kuri 15 ya Tigers BBC. Umukino warangiye APR BBC itsinze ku manota 84 kuri 54 ya Tigers BBC.

Ikipe ya REG BBC idafite impinduka nyinshi uretse Umusore Niyonkuru Pascal bakunda kwita Kacheka yatsinze URH CMHS amanota 98 kuri 34.

Ni umukino abakinnyi barimo Shyaka Olivier yigaragajemo dore ko yatsinze amanota 19 mu gihe Kami Kabange yatsinze amanota 15.

Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze

Abagabo

- APR BBC 84-54 Tigers BBC

Agace ka mbere: 22-12
Agace ka Kabiri: 17-10
Agace ka Gatatu: 21-17
Agace ka Kane : 24-15

- Shoot For The Stars BBC 67-80 30 PLUS

Agace ka Mbere: 16-11
Agace ka Kabiri: 19-20
Agace ka Gatatu: 16-13
Agace ka Kane: 16-33

- REG BBC 98-34 UR CMHS

Agace ka Mbere: 21-02
Agace ka Kabiri: 21-08
Agace ka Gatatu: 29-11
Agace ka Kane: 27-13

- RP IPRC Kigali 63-50 UGB

Agace ka Mbere: 19-10
Agace ka Kabiri: 20-09
Agace ka Gatatu: 10-08
Agace ka Kane: 14-13
Abagore:

- The Hoops 75-53 Ubumwe BBC*

Agace ka Mbere: 17-13
Agace ka Kabiri: 17-12
Agace ka Gatatu: 15-10
Agace ka Kane: 26-18

Imikino iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021

Abagabo

11:00: UR Huye vs APR BBC: Hanze ya Sitade Amahoro
11:00: IPRC Huye vs UR CMHS: Kigali Arena
13:00: Shoot 4 The Stars vs 30 Plus: Kigali Arena
13:00: IPRC Musanze BBC vs IPRC Kigali BBC: Hanze ya Sitade Amahoro
15:00: IPRC Huye vs REG BBC: Kigali Arena
17:00: UR Huye BBC vs Tigers BBC: Hanze ya Sitade Amahoro
17:00: UGB Vs IPRC Musanze BBC

Abagore

09:00: APR BBC vs IPRC Huye BBC: Kigali Arena
09:00: Ubumwe BBC vs UR Huye BBC: Ikibuga anze ya Sitade Amahoro
15:00: UR Huye BBC vs APR BBC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka