REG BBC yasesekaye i Kigali yakirwa nk’Intwari

Ikipe ya ya Basketball ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG BBC, yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya BAL 2022, yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe yakirwa nk’Intwari nyuma yo gusoza imikino yo mu matsinda ari iya mbere.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 nibwo ikipe ya REG BBC yageze mu Rwanda aho ikubutse mu gihugu cya Senegal mu mikino y’amatsinda y’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ari iya mbere nyuma y’ibihangange nka US Monastir yo muri Tunisia.

Mbere y'uko bakinnyi bahagera bari bateguriwe indabo zo kubakiriza
Mbere y’uko bakinnyi bahagera bari bateguriwe indabo zo kubakiriza

Iyi kipe yari mu itsinda ryiswe Sahara Conference ryakiniye i Dakar, rikaba ryari rigizwe n’amakipe nka US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, hamwe na AS Salé yo muri Maroc, SLAC yo muri Guinea, DUC yo muri Sénégal ndetse na Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.

Muri iri tsinda, ikipe ya REG BBC yazamutse ari iya mbere nyuma yo gutsinda imikino 4 muri 5 bakinnye aho yasoje ifite amanota 9 yanganyaga na US Monastir gusa nyuma yo kureba imikino yazihuje bituma ifata umwanya wa mbere.

Ikigera i Kigali yakiriwe n’abantu benshi biganjemo abafana bayo ndetse na bamwe mu basanzwe ari abakozi b’iyi Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu.

Amakipe ane ni yo yazamutse arimo na REG BBC muri iri tsinda, bivuze ko agomba gutegereza andi ane azava mu itsinda rizakinirwa mu gihugu cya Misiri ryiswe Nile Conference abe 8 maze yose azahurire mu Rwanda muri Gicurasi 2022, mu mikino ya nyuma y’iryo rushanwa bikazaba kandi ari inshuro ya kabiri risorejwe mu Rwanda kuva ryatangizwa mu mwaka ushize.

Nshobozwabyosenumukiza asohoka mu kibuga cy'indege i Kanombe. Ni umwe mu bakinnyi ba bsketball bakunzwe cyane mu Rwanda
Nshobozwabyosenumukiza asohoka mu kibuga cy’indege i Kanombe. Ni umwe mu bakinnyi ba bsketball bakunzwe cyane mu Rwanda

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza. Avuga ko n’ubwo bitari byoroshye ariko barabikoze.

Ati “Rwari urugendo rwiza, twabashije kwitwara neza n’ubwo bitari byororoshye ariko twaje gushyiramo imbaraga tubasha gutanga umusaruro. Kimwe mu byamfashije nari mvuye mu ikipe y’Igihugu tutitwaye neza ndavuga nti ntibikwiye ko twongera kwitwara nabi no muri club, ni yo mpamvu nakoranye imbaraga nyinshi.”

Abajijwe icyo yavuga ku manota 3 yatsinze ku isegonda rya nyuma ubwo bakinaga na SLAC yo muri Guinea bakayitsinda amanota 83 kuri 81, Nshobozwabyosenumukiza yavuze ko ari icyemezo yafashe abanje kwitonda kuko ari yo mahirwe bari basigaranye.

Adonis Filer ahabwa ururabo
Adonis Filer ahabwa ururabo

Ati “Twari dufite umupira imbere mpita njya kuruhande bampa umupira kuko ni yo mahirwe yonyine twari dusigaranye kuko iyo nyhusha twajyaga guhita dutaha kandi kuyatsinda twajyaga kuba dutsinze, rero nahise ndekura umupira uboneza mu gakangara ni uko byagenze.”

Nubwo bagitegereje ikipe bazahura na yo izava muri Nile Conference, REG BBC igiye gukomeza kwitegura imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka wa 2022.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné
Umuyobozi wa Siporo muri REG Geoffrey Zawadi ahabwa ururabo
Umuyobozi wa Siporo muri REG Geoffrey Zawadi ahabwa ururabo
Umuhanzikazi Gaby Kamanzi yari mu baje kwakira ikipe ya REG. Aha yiteguraga guhobera Nshobozwabyosenumukiza
Umuhanzikazi Gaby Kamanzi yari mu baje kwakira ikipe ya REG. Aha yiteguraga guhobera Nshobozwabyosenumukiza
Shyaka Olivier ubwo yasohokaga mu kibuga cy'indege
Shyaka Olivier ubwo yasohokaga mu kibuga cy’indege
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka