REG BBC yahawe ikiruhuko muri shampiyona cyo kwitegura imikino ya BAL

Ikipe ya sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG BBC) iri mu irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) yamaze guhabwa ikiruhuko muri shampiyona mu rwego rwo kwitegura iyi mikino izabera i Kigali.

Ikipe ya REG BBC iri mu makipe 8 yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma iteganyijwe kubera i Kigali guhera tariki ya 21-28 Gicurasi 2022.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FERWABA, Jabo Landry, yabwiye Kigali Today ko koko ari byo ikipe ya REG BBC yabaye ihawe uruhushya rwo kujya kwitegura imikino ya BAL kuko byagoraga umutoza guhuza gutoza ikipe iri mu mrushanwa abiri.

Yagize ati “Ni byo ikipe ya REG BBC twabaye tuyihagaritse muri shampiyona isanzwe bitewe n’uko irimo kwitegura imikino ya BAL. Mu by’ukuri wasangaga bigoye kuko nk’ubu umutoza utoza muri shampiyona si we uyitoza muri BAL n’abakinnyi bakina BAL si bo bakina shampiyona (league) ijana ku ijana. Rero wasangaga bigoranye kubihuza mu myiteguro kandi mu by’ukuri turashaka intsinzi turashaka ko igikombe kiguma hano ni muri urwo rwego rero rwo gushyigikira ikipe yacu turavuga tuti reka imikino yari ifite ya league tube tuyihagaritse kuko ifiitemo n’abandi bakinnyi nka babiri bazava muri patriots bahure batangire bitegure babone umwanya uhagije wo kumenyerana ndetse no kwiga ibyo umutoza abigisha.”

Iyi kipe yari mu itsinda ryiswe Sahara Conference ryakiniwe i Dakar muri Senegal aho yaje gusoza iri ku mwanya wa mbere muri iri tsinda ryari rigizwe n’amakipe nka US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, hamwe na AS Salé yo muri Maroc, SLAC yo muri Guinea, DUC yo muri Sénégal ndetse na Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.

REG BBC yazamutse ari iya mbere nyuma yo gutsinda imikino 4 muri 5 bakinnye aho yasoje ifite amanota 9 yanganyaga na US Monastir gusa nyuma yo kureba imikino yazihuje bituma ifata umwanya wa mbere.

Ikipe ya REG BBC izatangira ihura n’ikipe ya FAP (Forces Armées et Police Basketball) ibarizwa mu ghugu cya Cameroon kuko ari yo yabaye iya 4 mu itsinda rya Nile Conference ryakiniwe mu Misiri.

Abakinnyi ba REG BBC bari mu mwiherero:

Cleveland Joseph Thomas Jr, Antony Walker, Adonis Jovon Filer, Pitchou Manga, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Dieudonné Ndizeye Ndayisaba,Olivier Shyaka, Kaje Elie, Habimana Ntore, Pierre Thierry Vandriessche, Kami Kabange ndetse na Mpoyo Axel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka