REG BBC na Patriots BBC zirahurira ku mukino wa nyuma wa BK Preseason

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019 harakinwa umukino wa nyuma w’Irushwanwa ribanziriza Shampiyona ya 2019/2020 hagati ya REG BBC na Patriots BBC, uwo mukino ukaba uteganyijwe kuba saa mbili z’ijoro muri Sitade nto (petit stade) i Remera.

Mu mukino wabanje ku mugoroba wo ku wa kane, ikipe ya Patriots yatsinze Espoir BBC amanota 89 kuri 63.

Ni umukino wayobowe na Patriots BBC aho agace ka mbere karangiye Patriots iri imbere n’amanota 23 ku manota 7 ya Espoir BBC.

Mu gace ka kabiri ikipe ya Espoir yazamuye amanota itsinda 28, aka gace karangira Patriots iyoboye n’amanota 40 kuri 32 ya Espoir BBC.

Mu gace ka gatatu, Patriots yakomeje kwerekana imyiteguro myiza y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) aho yagatsinzemo amanota 24. Aka gace karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 64 kuri 47 ya Espoir BBC.

Agace ka kane kabaye umwanya mwiza wo kwigaragaza kuri Mukama, Nijimbere Guibert na Hagumintwari Steven, umukino urangira Patriots BBC itsinze amanota 89 kuri 63 ya Espoir BBC.

Saa tatu z’ijoro ikipe ya REG BBC yamanutse mu kibuga na APR BBC

Ikipe ya REG BBC yasanze Patriots ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 77 kuri 70. Ikipe ya APR BBC yatangiye umukino ihagaze neza aho yaje gutsinda amanota 20 kuri 17 ya REG, mu gace ka kabiri ikipe ya REG BBC yazamuye imbaraga aho yayoboye umukino n’amanota 38 kuri 32 ya APR BBC.

Mu gace ka gatatu, ikipe itozwa na Henry Muinuka yakomeje kwerekana imbaraga nyinshi iyobora aka gace n’amanota 58 kuri 51 ya APR BBC.

Agace ka kane, Sangwe Armel ukinira APR BBC yigaragaje muri aka gace aho yatsinzemo amanota 12, umukino urangira REG BBC yegukanye intsinzi n’amanota 77 kuri 70 ya APR BBC. REG yahise isanga Patriots BBC ku mukino wa nyuma wa BK Preseason 2019/2020.

Nyuma y’umukino, Shyaka Olivier ukinira REG BBC yavuze ko umukino wa Patriots BBC na REG BBC ari umukino ukomeye kandi bagomba kugira ibyo bahindura kuko ngo bakinnye nabi , ati "Umukino wacu na Patriots uraza kuba ukomeye kandi turasabwa guhindura uburinzi bwacu kugira ngo dutsinde Patriots"

Umutoza Francis Odhiambo yavuze ko gutwara iki gikombe ari ukuzamura icyizere cy’abakinnyi mbere yo kwitabira Basketball Africa League.

Amakipe yombi agiye guhurira ku mikino ya nyuma inshuro eshatu mu gihe kitagera ku mezi abiri. Andi marushanwa amakipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma ni Legacy Tournament yaje kwegukanwa na Patriots BBC, Agaciro Basketball Tournament 2019, ndetse na BK Preseason Tournament 2019 /2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka