REG BBC itsinze umukino wayo wa kabiri, Nshobozwabyosenumukiza akora amateka

Ikipe ya REG basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri Sénégal, nyuma yo gutsinda SLAC yo muri Guinea amanota 83 kuri 81, Nshobozwabyosenumukiza akaba ari we ushyizemo amanota y’intsinzi.

Nshobozwabyosenumukiza (11) yongeye gukora amateka, ashyiramo amanota y'intsinzi
Nshobozwabyosenumukiza (11) yongeye gukora amateka, ashyiramo amanota y’intsinzi

Ikipe ya REG yatangiye neza uyu mukino kuko yaje no kwegukana agace ka mbere ku manota 22 kuri 15 ya SLAC, gusa ntabwo yaje guhirwa n’agace ka kabiri kuko baje kujya kuruhuka kegukanywe na SLAC ku manota 27 kuri 20 ya REG.

Mu gice cya kabiri umutoza wa wa REG BBC, Robert Park n’abasore be bagerageje kugabanya ikinyuranyo cyari kimaze kujyamo, maze binabahesha amahirwe yo kwegukana agace ka 3 ku manota 22 kuri 21 ya SLAC.

Nshobozwabyosenumukiza yishimira intsinzi
Nshobozwabyosenumukiza yishimira intsinzi

Agace ka kane ari nako ka nyuma karanzwe n’amayeri menshi ku batoza kuko abakinnyi babo benshi bari bamaze no kuzuza amakosa 5, nk’aho ku ruhande rwa REG BBC uwitwa Pitchou yari yamaze kuzuza anasohoka mu kibuga, bityo bituma katabamo amanota menshi maze karangira ku manota 19 ya REG kuri 18 ya SLAC, bityo umukino urangira REG BBC iwegukanye ku giteranyo cy’amanota 83-81.

Ubwo haburaga amasegonda 3 gusa, ikipe ya SLAC yari imbere n’amanota 81 mu gihe REG yo yari ifite 80, maze Cleverland azamukana umupira awuha Nshobozwabyosenumukiza Jean Jaques Wilson, nawe wahise awurekura atazuyaje maze uboneza mu gakangara, atsinda amanota atatu ya nyuma, umukino wo warangiye umupira uri mu kirere, ibyo bita ‘Buzz’, ahita aca n’agahigo ko kuba ariwe mukinnyi utsinze ayo manota mu marushanwa ya BAL 2022.

Cleverland (5) niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino.
Cleverland (5) niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino.

Muri uwo mukino Cleverland Joseph Thomson wa REG BBC, niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze 24 akurikirwa na Marcus Christopher wa SLAC we watsinze 20.

Uyu ubaye umukino wa 2 REG BBC itsinze yikurikiranya, ikaba isigaje indi mikino itatu yo muri iri tsinda ryiswe Sahara Conference, ririmo gukinirwa i Dakar muri.

Amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda azaza i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka mu mikino ya nyuma ya BAL 2022.

Adonis wa REG BBC ahanganye na Dane Anthony wa SLAC
Adonis wa REG BBC ahanganye na Dane Anthony wa SLAC

REG BBC izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki 11, aho izacakirana na DAKAR UNIVERSITY CLUB.

lie kaje na Adonis Filer bagerageza gucika abanya Guinea
lie kaje na Adonis Filer bagerageza gucika abanya Guinea
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka