Prince Chinenye Ibeh ukina mu Bwongereza yatangiye imyitozo mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda

Umunya-Nigeria ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza Prince Chinenye Ibeh yamaze gutangira imyitozo mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball i Monastir muri Tunisia

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball ikomeje imyitozo i Monastir mu gihugu cya Tunisia, aho itegereje ijonjora rya kabiri ry’igikombe cya Afurika cya Basketball (Afro-Basket) rizatangira ejo ku wa Gatatu tariki 17/02/2021.

Nyuma y’aho abandi bakinnyi bageze Tunisia ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ndetse bakaba bamaze no gukina imikino ibiri ya gicuti, kugeza ubu bari bategereje Prince Chinenye Ibeh ngo aze kongera imbaraga muri iyi kipe.

Prince Chinenye Ibeh yitezweho byinshi muri Afro-Basket
Prince Chinenye Ibeh yitezweho byinshi muri Afro-Basket

Uyu Prince Chinenye Ibeh kugeza ubu akinira ikipe ya Plymouth Raiders yo muri shampiyona y’u Bwongereza, akaba yaragiyemo mu mwaka ushize wa 2020 avuye muri Hamburg Towers isanzwe ikina shampiyona ya Basketball mu Budage (Basketball Bundesliga).

Prince Chinenye Ibeh waraye ugeze i Monastir ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 15 Gashyantare 2021, yahise apimwa COVID-19 mbere y’uko akorana imyitozo n’abandi kuri uyu wa Kabiri, akaba yazaniyambazwa mu mukino wa mbere u Rwanda ruzakina ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021 na Mali guhera saa mbili z’umugoroba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka