Play Off: mu bagabo KBC yasezereye KIE, naho mu bagore APR yibasira NUR

Kigali Baskatball Club (KBC) yamaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya play off, ubwo yari imaze gutsinda KIE mu mikino ibiri yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda n’i Nyanza tariki 25 na 26/02/2012.

KBC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka, yagaragaje imbaraga nyinshi kurenza KIE bituma gutsinda biborohera. KBC yari yatsinze KIE amanota 78 kuri 45 mu mukino ubanza wabereye muri Gymnase ya kaminuza y’u Rwanda, yongeye kubisubiramo iyitsinda amanota 66 kuri 57mu mukino wabereye i Nyanza.

Iyo ntsinzi ivuze ko KBC izakina umukino wa nyuma n’ikipe izarokoka hagati ya APR na Espoir tariki 28/02/2012, kuko aya makipe yo atakinnye mu mpera z’icyumweru gishize kubera urupfu rw’umubyeyi (nyina) wa kapiteni wa Espoir, Uwazayire Christophe.

Nyuma yo kubona itike yo gukina umukino wa nyuma, kapiteni wa KBC, Parfait Muvunyi , yadutangarije ko KIE bayitsindishije uburebure ndetse n’ingufu, kandi ngo bagiye kongera imyitozo kugira ngo bazabashe gutsinda ikipe bazahura nayo mu mikino ya nyuma.

Mu bagore, Kaminuza y’u Rwanda (NUR) na APR ni yo makipe yitabiriye iyi mikino.
Imikino ibiri yahuje aya makipe yombi, APR yarushije cyane NUR iyitsinda bitayigoye. Umukino wa mbere wabereye muri Gymnase ya Kaminuza y’u Rwanda tariki 25/02/2012, APR yatsinze amanota 52 kuri 35.

Umukino wa kabiri wabereye i Nyanza tariki 26/02/2012, nta mpinduka zahabaye kuko nabwo APR yongeye gutsinda biyoroheye ku manota 54 kuri 27.

Jovith Kabarere, Kapiteni wa APR wungirije yadutangarije ko nubwo batsinze, ngo we na bagenzi be batishimiye uburyo bakinnye. Kabarere avuga ko bagiye gukosora amakosa bakoze kugira ngo bazabashe gutsinda umukino wa gatatu bazakina na NUR kugira ngo bazahite begukana igikombe.

Ku ruhande rwa NUR, Kapiteni wayo Scholastique Mukandayisenga avuga ko kwitwara nabi byatewe n’uko batabonye imyitozo ihagije, kuko iyi mikino yahuriranye n’igihe cy’ibizamini. Mukandayisenga avuga ko mu cyumweru kimwe bafite bazakora imyitozo myishi izatuma babasha guhangana na APR yagaragaje ko ibarusha ingufu ndetse n’ubuhanga.

Muri iyi ikino ikipe itwara igikombe ari uko ikinnye imikino ya nyuma igatsinda nibura itatu. Iyo byanze, amakipe yongezwa indi mikino kugeza ubwo habonetse ikipe itanga indi kuzuza imikino itatu yatsinze igahabwa igikombe.

Nyuma yo gukinira i mu Majyepfo, iyi mikino igamije kurwanya Malaria izakomereza i Nyagatare. Izasorezwa i Kigali tariki ya mbere Mata aho ikipe izaba yarabaye iya mbere mu byiciro byose izahabwa igikombe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka