Play-off Final: APR BBC yatsinze Ubumwe BBC mu mukino wa mbere

Ikipe ya APR BBC mu bagore irahabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe cya Play-off muri uyu mwaka, nyuma yo gutsinda Ubumwe BBC amanota 54 kuri 41mu mukino wa mbere wabereye kuri Stade ntoya i Remera tariki 16/03/2013.

APR BBC yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka, muri uwo mukino yakinnye n’Ubumwe yagarahaje ingufu kuva umukino utangiye kugeza urangiye, kuko mu bice byose by’umukino yarushije Ubumwe.

APR BBC ikinamo abakinnyi bakiri batoya, yabonye intsinzi ibifashijwemo cyane na Kantore Sandra wanatsinzemo amanota 13, mu gihe ku ruhande rwa Ubumwe BBC ikinamo abahoze ari abakinnyi mu makipe akomeye ariko bamaze gukura, bagenderaga cyane kuri Umutoni Salama watsinze amanota icyenda muri uwo mukino.

APR BBC yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera kaminuza y’u Rwanda, naho Ubumwe BBC isezerera Rwanda Allied Peace for Progress (RAPP BBC).

Kaminuza y’u Rwanda na RAPP zasezerewe muri ½ cy’irangiza ziratangira guhatanira umwanya wa gatatu kuri icyi cyumweru tariki 17/03/2013, izawegukana ikaba igomba gutsinda nibura imikino ibiri.

APR BBC na Ubumwe BBC nazo zirakomeza guhatanira igikombe kuri icyi cyumweru zikina umukino wa nyuma wa kabiri. Ikipe izatwara igikombe igomba kuzaba yatsinze nibura imikino itatu. APR BBC niyo yari yegukanye igikombe cya Play off umwaka ushize.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka