Perezida Kagame yashimiwe kuba yarasubije Club Rafiki ishusho y’ikibuga kigezweho

Mu kiganiro kivuga ku iterambere ry’umuryango mu nama ya 18 y’Umushyikirano, umusore witwa Ntwali Christian uyoboye umuryango ‘Past Initiative’, yasobunuye ko uburere umwana akura mu rugo, n’uburezi akura ku ishuri ari byo bihura bikamufasha kuba umuntu nyawe uhamye.

Ubwo Perezida Kagame yafungura ku mugaragaro Club Rafiki imaze kuvugururwa
Ubwo Perezida Kagame yafungura ku mugaragaro Club Rafiki imaze kuvugururwa

Ntwali yavuze ko we nk’umwana wakuriye i Nyamirambo, ahamya ko Club Rafiki yamufashije we na bagenzi we benshi, bagashobora gutsinda ibishuko bitandukanye, ariho yahereye ashimira Perezida Kagame wasubije Club Rafiki ishusho y’ikibuga kigezweho, ndetse asaba ko Club Rafiki zakongerwa zikaba nyinshi mu gihugu aho bishoka, kubera uruhare zigira mu burere bw’abana.

Yagize ati “Munyemerere muri aka kanya nshimire Umukuru w’Igihugu, njyewe nk’umuntu wakuriye i Nyamirambo, impamvu mushimira ni nk’ebyiri; kongera gusubiza Club Rafiki ishusho y’ikibuga kigezweho. Mwarakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Impamvu mbivuga gutyo ni uko nakuruye i Nyamirambo, muri bwa burere navugaga ukura mu rugo n’uburezi ukura ku ishuri, Club Rafiki yaradutabaye turi benshi. Yaradufashije nk’abana nyuma y’ishuri no mu gihe cy’ibiruhuko, twabaga dufite ahantu ho kujya, gukina imikino ifungura ubwonko, imikino idufasha gutekereza,iturinda ibyashoboraga kutugiraho ingaruka nk’abajene”.

Ntwali asabwe kugira icyo avuga ku babyeyi batekereza ko kujya muri Club Rafiki byari uburara, we ahubwo yavuze ko byari amahirwe.

Ati “Ku babyeyi babizi bagize abana banyuze kuri Rafiki, abakinnyi bakomeye twagize muri iki gihugu banyuze kuri Rafiki, barabizi ko ugize Imana ahubwo umwana wawe akajya kuri Rafiki, yaba ari amahirwe. Ni yo mpamvu twanasabaga yuko bishobotse mu gihugu zakongerwa zikaba nyinshi aho bishoboka. Kubera kuba ahantu hamwe muri Club Rafiki, byatumye dutekereza twishyira hamwe, nibwo mu 2012, icyo gihe njyewe na bagenzi banjye twari 19, twashinze Umuryango wa Past”.

Ntwali yasobuye ko bimwe mu byatumye uwo muryango bise ‘Our Past’ ubaho, harimo kwiga no kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu, mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo.

Tariki 8 Kanama 2017, nibwo muri Club Rafiki i Nyamirambo, habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikibuga cya Basket cyatunganyijwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’Abanyafurika bakinnye Shampiona ya Basketball muri Amerika (NBA), rizwi ku izina rya ‘Giants of Africa’.

Perezida wa Republika Paul Kagame, wafunguye icyo kibuga gikinirwago Basketball n’indi mikino, yashimiye abagize uruhare mu ivugururwa ryacyo, by’umwihariko abagize itsinda rya Giants of Africa.

Icyo gihe yagize ati “Aba bana bose bari hano bafite impano muri uyu mukino, iyo babonye aya mahirwe yo kwerekana impano zabo biba ari ibyo gushima, kuko hari benshi batabasha kubona aya mahirwe. Amahirwe nk’aya batayabonye ntibabasha kwerekana izo mpano, kuko n’abandi bageze kure hari amahirwe atandukanye bagiye babona”.

“Ndizera ko mu myaka iri imbere muzakomeza kuza gushyigikira ibikorwa nK’ibi, kandi mukanakomeza no kuzana abandi bafite u Rwanda ku mutima, bafite Afurika ku mutima. Sinakwibagirwa kandi gushimira abatoza bafasha aba bana umunsi ku munsi, kuko umusaruro wabo uragaragara, u Rwanda ruzagera kure, Afurika izagera kure”.

Itsinda Giants of Africa riyoborwa na Masai Ujiri wavukiye muri Nigeria, akaba yaranabaye Umunyafurika wa mbere wabaye umuyobozi mukuru w’ikipe yo muri NBA, Masai na we yashimye by’umwihariko Perezida Kagame ku bufatanye agira mu guteza imbere Siporo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka