Perezida Kagame yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro icyanya cya Siporo yafunguye

Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, bafunguye icyanya cyahariwe siporo cyiswe “Kimironko Sports and Community Space” kirimo ikibuga cya Basketball giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, asaba urubyiruko kukibyaza umusaruro.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho, ku buryo impano zabo zirushaho kugaragara no kwaguka mu mikino itandukanye.

Ati “Ku bato rero, ntimukwiriye gutesha agaciro amahirwe ayo ari yo yose nk’aya, mu gihe amahirwe ahari, mukore ibyo mushoboye byose. Nta mwanya wo guta, mukwiriye gutekereza ahazaza, mu buryo butandukanye, kandi hano ni umuyoboro umwe muri myinshi yo kubaka ahazaza hanyu.”

Perezida Kagame yashimiye inzego zitandukanye zagize ubufatanye mu kubaka iki kibuga, barimo BAL na NBA ndetse n’abandi bagira uruhare mu gutuma u Rwanda rubona ibikorwa by’iterambere bifasha urubyiruko.

Iki kibuga giherereye ahazwi nko kwa Mushimire, cyubatswe ku bufatanye bwa Federasiyo y’Umukino wa Basketball mu Rwanda, hamwe n’Irushanwa rya Basketball muri Afurika, BAL; Imbuto Foundation na Minisiteri ya Siporo.

Iki kibuga cya Kimironko Sports and Community Space, gishobora gukinirwaho imikino ya Basketball mu masaha yose.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka