Perezida Kagame ku isonga ry’abanyacyubahiro bashyigikiye imikino ya BAL

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena hasojwe ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa Leaue (BAL).

Ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda, yatsinze Gendarmerie National basketball Club (GNBC) yo muri Madagascar amanota 94 kuri 63.

Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame, ni umwe mu banyacyubahiro bagaragaje gushyigikira iyi mikino.

Uretse umukino wa nyuma yitabiriye, Perezida Kagame yitabiriye umukino wahuje Patriots na GNBC wasozaga imikino yo mu tsinda rya mbere, uwo mukino warangiye Patriots BBC itsinze GNBC amanota 94 kuri 88.

Uyu munsi kandi, ni nabwo habaye umuhango wo kumurika ikirango cya Basketball Africa League ( Logo).

Perezida Paul Kagame kandi yitabiriye umukino wa 1/2 wahuje Patriots BBC na City Oilers yo muri Uganda, aho Patriots yatsinze City Oilers amanota 81 kuri 59.

Nyuma y’umukino wa nyuma, abakinnyi ba Patriots BBC basuhuje Perezida Kagame, mu rwego rwo kumushimira imbaraga n’urukundo yaberetse muri iyi mikino yose.

Perezida Kagame kandi yasuhuje abakinnyi ba GNBC berekanye guhatana n’umukino mwiza cyane muri iri rushanwa.

Amakipe atatu yakomeje mu cyiciro cy’amakipe 12 mu gice cy’Uburasirazuba ni Patriots BBC yo mu Rwanda, GNBC yo muri Madagascar, na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique yatsinze City Oilers yo muri Uganda mu gushaka umwanya wa gatatu.

Dore amakipe 12 azakina ijonjora rya gatatu:

AS Douanes (Senegal)

AS Police (Mali)

AS Sale (Marroc)

GNBC (Madagascar)

GS Petroliers (Algeria)

FAP (Cameroun)

Ferroviario (Mozambique)

Patriots (Rwanda)

Petro de Luanda (Angola)

Rivers Hoopers (Nigeria)

Union Monastir (Tunisia)

Zamalek (Egypt)

Andi mafoto y’uyu mukino, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka