Patriots yigaranzuye REG muri Playoffs

Mu mukino warebwe n’abafana benshi, ikipe ya Patriots yigaranzuye REG muri Playoffs iyitsinze amaseti 63-58.

Ubusatirizi bw'amakipe yombi bwari bukomeye
Ubusatirizi bw’amakipe yombi bwari bukomeye

Uyu mukino watangiye saa mbiri n’iminota 20 aho Petit Stade i Remera yari yuzuye abafana baje kwirebera urugamba hagati ya REG na Patriots.

Umukinnyi wa REG Kaje Elie niwe waje gutsinda amanota 2 ya mbere y’umukino. Agace kambere kaje kurangira ikipe ya REG iri imbere n’amanota 19 kuri 17 ya Patriots.

Habura iminota 4 igice cya mbere kirangire, umukinnyi Hagumintwari Steven ukinira Patriots yaje gutera dunk nziza yashimishije abafana bari baje kwirebera. Bitewe n’umukino ufunze ku mpande zombi, igice cya mbere cyaje kurangira REG ifite amanota 27 kuri 26 ya Patriots.

Habura iminota ine n’amasegonda 43, ni ho ikipe ya Patriots yaje kuyobora ku nshuro ya mbere amanota 35 kuri 33, ubwo umukinnyi Sagamba Sedar yatsinze amanota 2 ku mupira yahawe na Kasongo.

Abafana ba Patriots mu byishimo batangira kuririmba “Defence”, Sagamba Sedar wigaragaje cyane mu gace ka gatatu yafashije Patriots kujya imbere amanota 50 kuri 38 ya REG itozwa na Ngwijuruvugo Patrick.

Uyu mukino washimishije abafana bawurebye
Uyu mukino washimishije abafana bawurebye

Mu gace ka kane Patriots yakomeje gusatira ku ntsinzi yabo ya mbere, aho Steven yongeye guhagurutsa abafana ba Patriots atera dunk, ikipe ya REG itangira gukora amakosa no gutakaza imipira.

Saa ine n’iminota umunani za n’ijoro niho umukino waje kurangira Patriots itsinze REG amanota 63 kuri 58 ya REG.

Patriots yaje kurangira itsinze REG
Patriots yaje kurangira itsinze REG

<doc1

Umukino wa kabiri wa final ya Playoffs uteganijwe kw’itariki 29 Nyakanga 2018.

Abatsinze amanota menshi ku ruhande rwa Patriots

Sagamba Sedar 17
Hagumintwali Steven 14
Kasongo J 14

Abatsinze amanota menshi ku ruhande rwa REG
Shyaka Olivier 10
Nkurunziza Walter 10
Kazingufu Ali 8

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nta maseti aba muri basket

edmond yanditse ku itariki ya: 22-07-2018  →  Musubize

nta maseti aba muri basket

edmond yanditse ku itariki ya: 22-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka