Patriots yatsinze IPRC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiona y’u Rwanda

Imikino ya Shampiona y’u Rwanda ya Basketball, isize ikipe ya Patriots ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiona nyuma y’aho yatsinze ikipe ya IPRC Kigali

Kuva ku wa Gatanu kugera kuri iki Cyumweru, Shampiona y’abagabo ndetse n’abagore muri Basketball zari zakomeje, aho umukino wari witezwe na benshi ari uwabaye ku wa Gatanu, uza kurangira ikipe ya Patriots iwutsinze n’amanota 84 kuri 67 ya IPRC Kigali.

Patriots yatsinze IPRC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiona y'u Rwanda
Patriots yatsinze IPRC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiona y’u Rwanda

Iyi mikino y’umunsi wa 15 yasojwe kuri iki Cyumweru, aho ikipe ya REG yanyagiraga ikipe ya Rusizi iyisanze iwayo, iyitsinda amanota 130 kuri 66.

Uko imikino y’umunsi wa 15 yagenze

Ku wa Gatanu Tariki 21/04/2017

30 PLUS BBC 41-129 ESPOIR BBC
PATRIOTS BBC 84-67 IPRC-KIGALI BBC

Ku wa Gatandatu Tariki ya 22/04/2017

UBUMWE BBC 71-65 IPRC-SOUTH (Abakobwa)
APR BBC IPRC 62-71 IPRC South BBC

Ku Cyumweru Tariki ya 23/04/2017

The Hoops nayo yatsinze Kaminuza y'u Rwanda
The Hoops nayo yatsinze Kaminuza y’u Rwanda

UGB BBC 84-60 CSK BBC
The Hoops BBC 64 - 53 UR-Huye BBC(Abakobwa)
RUSIZI BBC 66-130 REG BBC

Urutonde rw’agateganyo mu bagabo n’abagore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka