Patriots na IPRC y’Amajyepfo zegukanye irushanwa "Legacy Tournament"

Patriots mu bagabo na IPRC y’Amajyepfo mu bagore ni zo zegukanye irushanwa ryiswe Legacy Tournament ryari rimaze iminsi ribera i Kigali

Patriots BBC ni yo yegukanye Legacy Tournament 2018 itsinze Espoir BBC amanota 86-84 ku mukino wa nyuma, naho mu bakobwa IPRC South yegukanye iki gikombe itsinze APR WBBC amanota 66-57 ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya Patriots ni yo yegukanye irushanwa "Legacy Tournament"
Ikipe ya Patriots ni yo yegukanye irushanwa "Legacy Tournament"

Ikipe ya Espoir yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze muri 1/2 REG BBC amanota 56-43 , naho Patriots BBC yo yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze UGB amanota 85-72.

Mu Bakobwa, IPRC y'Amajyepfo yahigitse andi makipe yegukana igikombe
Mu Bakobwa, IPRC y’Amajyepfo yahigitse andi makipe yegukana igikombe
Muri iryo rushanwa, abigeze gukina uyu mukino nabo babonye umwanya wo kongera kwigaragaza
Muri iryo rushanwa, abigeze gukina uyu mukino nabo babonye umwanya wo kongera kwigaragaza

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi itatu aho ryatangiye ku wa Gatanu risozwa kuri iki cyumweru tariki 28 Ukwakira, aho ryari ryitabiriwe n’amakipe akomeye muri Shampiyona y’u Rwanda mu bagabo n’abagore.

Irushanwa ryari rigamije kwibuka abagize uruhare mu iterambere rya Basketball

Impamvu nyamukuru y’iri rushanwa ni ukwibuka no guha icyubahiro abagabo babiri bagize uruhare mu iterambere ry’umukino wa Basketball mu ishuri rya Lycée de Kigali no mu gihugu muri rusange, hagati y’umwaka wa 1995 na 2007.

Muri iri rushanwa wari umwanya wo kwibuka no kuzirikana abagize uruhare mu iterambere ry'uyu mukino
Muri iri rushanwa wari umwanya wo kwibuka no kuzirikana abagize uruhare mu iterambere ry’uyu mukino

Abo bagabo ni Aimable Shampiyona, wahoze ari umuyobozi wa Lycée de Kigali akaba ari nawe washinze ikipe ya basketball muri iryo shuri, na Jean de Dieu Nizeyimana wakiniye ikipe y’igihugu ya Basketball akabifatanya no gutoza ku buntu ikipe ya Lycée de Kigali.

Shampiyona, ufatwa nk’umunyabigwi mu mikino, yitabye Imana mu 2004, mu gihe Nizeyimana yitabye Imana tariki 30 Ukwakira 2007 azize uburwayi butunguranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka