PATRIOTS itahabwaga amahirwe yatsinze REG BBC iri mu marushanwa ya BAL

Ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022 muri Kigali Arena habereye umukino wa Basketball w’ishiraniro hagati y’amakipe ahora ahanganye mu Rwanda, urangira REG BBC iri mu marushanwa nyafurika y’umukino wa Basketball (BAL 2022) itsinzwe na Patriots amanota 70 kuri 63.

Ntore Habimana wambaye 14 ahanganye na Nshobozwabyosenumukiza wa REG
Ntore Habimana wambaye 14 ahanganye na Nshobozwabyosenumukiza wa REG

Wari umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona, ukaba umukino wa gatatu ku ikipe ya REG BBC yari ikinnye muri shampiyona nyuma y’uko yatinze gutangira shampiyona kubera imikino y’irushanwa rya BAL 2022 yari irimo mu gihugu cya Senegal.

Ikipe ya Patriots itahabwaga amahirwe kuri uyu mukino yatangiye nabi agace ka mbere igatsindwa na REG ku manota 19 kuri 14 y’abasore ba Ogolla BENSON utoza ikipe ya Patriots. Umusaruro muke kuri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda wakomeje no mu gace ka kabiri kuko na ko baje kugatsindwa ku manota 23 kuri 16 maze bajya kuruhuka ikipe ya REG BBC iri imbere n’amanota 42 kuri 30 ya Patriots.

Bienvenue wa Patriots ashakisha inzira
Bienvenue wa Patriots ashakisha inzira

Bakiva kuruhuka ikipe ya Patriots yaje iri hejuru cyane maze ihita itwara agace ka gatatu ku manota 21 kuri 10 ya REG BBC. Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, Patriots yakomeje kotsa igitutu ikipe ya sosiyete ishinzwe ibyerekeranye n’amashanyarazi maze na ko ikegukana ku manota 19 kuri 11 ya REG, igiteranyo kiba amanota 70 ya Patriots kuri 63 ya REG BBC.

Ikipe ya Patriots ntiyari iherutse gutsinda ikipe ya REG BBC dore ko n’umwaka ushize REG yayitsinze mu mikino ya kamarampaka (playoffs) bikazae no kuyiviramo kudahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL nk’uko yari yabikoze mbere ahubwo hagasohoka REG BBC.

Hagumintwari Steve amaze gucika Muhizi Prince wa REG BBC
Hagumintwari Steve amaze gucika Muhizi Prince wa REG BBC

Mu yindi mikino yabaye, ikipe y’abagore ya REG BBC yo yihereranye ikipe ya THE HOOPS RWANDA iyitsinda amanota 69 kuri 50.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wa Patriots ahanganye na KAMI Kabange wa REG (wambaye 20)
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wa Patriots ahanganye na KAMI Kabange wa REG (wambaye 20)

Kureba andi mafoto menshi y’umukino wahuje Patriots na REG BBC, kanda HANO

Dore uko imikino yabaye ku wa Gatandatu yagenze:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka