Patriots BBC yatsinze GNBC mu mukino witabiriwe na Perezida Kagame

Ikipe ya Patriots BBC yatsinze GNBC yo muri Madagascar amanota 94 kuri 88 mu mukino witabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Wari umukino wa nyuma wo mwitsinda rya mbere ukaba ari umukino wari ufite igisobanuro cyane kuko hagati y’amakipe yombi hagombaga kubonekamo iyobora itsinda.

Ni umukino wakomereye Patriots kuva utangiye kugera urangiye. Agace ka mbere kegukanywe na GNBC ku manota 14 kuri 11 ya Patriots BBC . Agace ka kabiri amakipe yombi yakoresheje imbaraga nyinshi cyane maze karangira GNBC inganya amanota na Patriots BBC 32 kuri 32.

Agace ka gatatu GNBC yakinnye umukino udasanzwe ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11 dore ko karangiye GNBC iyoboye n’amanota 59 kuri 48 ya Patriots BBC. Patriots BBC byayisabye imbaraga nyinshi kugira ngo itsinde amanota 33 muri aka gace. Umutoza wayo Carey Francis Odhiambo na Lizz Mills byabasabye guhindura bagakoresha abakinnyi bagufi kandi banyaruka, kuko GNBC ifite abakinnyi bagufi kandi bazi gutsinda. Umurindi w’abafana wongereye imbaraga Patriots BBC maze umukino urangira amakipe yombi anganya amanota 81.

Nk’uko amategeko ya Basketball abiteganya iyo amakipe anganya amanota hongerwaho iminota 5, cyangwa icyo bita Overtime (OT) , Patriots BBC yakoresheje neza iyi minota maze itsindamo amanota 13 ku manota 7 ya GNBC umukino urangira Patriots BBC itsinze Gendarmerie National Basketball club amanota 94 kuri 88 ihita iyobora itsinda ,ikurikirwa na GNBC.

Nyuma y’Umukino, umutoza wa Patriots BBC Carey Francis Odhiambo yavuze ko ari ubwa mbere mu buzima bwe abonye ikipe izi gutsinda.

Yakomeje avuga ko uyu mukino wabakomereye kubera ko ikipe bakinnye ifite abakinnyi bagufi kandi bazi no gutsinda.

Patriots BBC izahura na City Oilers yo muri Uganda muri 1/2 kizakinwa ku wa gatandatu, mu gihe GNBC yo muri Madagascar izahura na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique.

Uko imikino yagenze:

Patriots BBC 94-88 GNBC
UNZA Pacers 69-55 JKT
KPA 79-67 Ferroviario de Maputo
Cobra Sport 71-108 City Oilers

Kuri uyu wa gatanu harakinwa umukino umwe:

19:00 : KPA (Kenya) vs Cobra Sport (South Sudan)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka