Patriots BBC ntizitabira irushanwa ribanziriza Shampiyona

Ikipe ya Patriots BBC nticyitabiriye irushanwa ritegura shampiyona 9BK Preseason tournament 2020/2021, kubera ko izitabira imikino ya Basketball Africa League (BAL) izabera mu Rwanda muri Gicurasi 2021.

Patriots BBC ntizitabira irushanwa ribanziriza Shampiyona
Patriots BBC ntizitabira irushanwa ribanziriza Shampiyona

Mu ibaruwa Kigali Today ifitiye Kopi yandikiwe Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021, ubuyobozi bwa Patriots BBC bwamenyesheje FERWABA ko abategura Basketball Africa League basabye amakipe azayitabira kutagira irindi rushanwa akina kuvaku itariki ya 19 Mata 2021 kugira ngo akomeze kwirinda kwandura no gukwirakwiza COVID -19.

Patriots BBC yamenyesheje ubuyobozi bwa FERWABA ndetse n’ikipe ya REG BBC ko abakinnyi babiri ari bo Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza na Kaje Elie batazakina iryo rushanwa kubera ko bazayifasha muri BAL.

Patriots BBC yari mu itsinda rya kabiri hamwe n’amakipe ya 30 Plus na Shoo 4 the Stars. Umukino wa mbere yagombaga kuzawukina na 30 Plus ku wa Kane tariki ya 22 Mata 2021 saa cyenda ku bibuga biri hanze ya sitade Amahoro, igasoreza kuri Shoot 4 the Stars ku wa Gatanu tariki ya 23 saa kumi n’imwe (17:00) muri NPC.

Basketball Africa League izabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 kugera 30 Gicurasi 2021, ikazakinirwa muri Kigali Arena.

Amakipe 12 ni yo azitabira irushanwa ribanziriza Shampiyona mu bagabo ari yo REG, APR, IPRC- Huye, IPRC-Kigali, United Generations for Basketball, Tigers, Shoot for the Stars, IPRC-Musanze, UR-CMHS, 30 Plus na UR-Huye. Mu gihe mu bagore hazitabira IPRC-South, Ubumwe, The Hoops, APR na UR-Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka