Tanzania:Patriots BBC iratangira icakirana na Dynamo BBC yo mu Burundi

Kuri uyu wa Gatatu mu gihugu cya Tanzania haratangira imikino y’amakipe yabaye aya mbere Iwayo mu mukino wa Basketball, aho u Rwanda ruhagarariwe na Patriots

Ni irushanwa ryo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Basketball African League izabera mu Rwanda mu mwaka utaha 2020.

U Rwanda ruhagarariwe na Patriots BBC. Mu nama itegura irushanwa niho hagenwe uko amakipe azakina.

Ku munsi wa mbere w’irushanwa ikipe ya Patriots BBC izaruhuka , maze itangire irushanwa kuwa Kane aho izakina na Dynamo BBC yo mu Burundi i Saa Saba n’iminota 30 ku isaha yo mu Rwanda.

Ku wa Gatanu tariki 18/10/2019 ikipe ya Patriots BBC izakina umukino wayo wa kabiri na Hawassa city yo muri Ethiopie ku i Saa kumi n’igice (16:30) ku isaha yo mu Rwanda.

Tariki ya 19/10/2019 Ku munsi wa 4 w’irushanwa Patriots izakina umukino wayo wa gatatu, aho izakina na JKT BBC yo muri Tanzania Saa moya (19:00) z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda.

Iyi kipe izagaruka mu kibuga ku Cyumweru ikina na City Oilers yo Muri Uganda Saa kumi n’igice (16:30) ku isaha yo mu Rwanda ari naho izasoza iyi mikino .
Patriots BBC yatwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize yahagurukanye intego yo kuza mu makipe abiri ya mbere kuko ariyo azakomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Abakinnyi Patriots BBC izakoresha

Arstide Mugabe
Sedar Sagamba
Steven Hagumintwari
Ally Ruzigande
George Willbert
Kenny Gasana
Nijimbere Guibert
Ndizeye Dieudonne
Michael Makiadi
Kasongo Junior
Hakizimana Lionel
Niyomugabo Sanny

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka