Patriots BBC inyagiye Hawassa city, itanga ubutumwa ku makipe asigaye

Patriots BBC yaraye inyagiye ikipe ya Hawassa city mu mukino wayo wa kabiri wo gushaka itike ya Basketball African League, amanota 125 kuri 50.

Ni umukino ikipe ya Patriots yakinnye nyuma yo gutsinda umukino wayo wa mbere yakinnye ku wa kane tariki 17 Ukwakira 2019 igatsinda Dynamo. Patriots BBC yinjiye mu mukino n’imbaraga nyinshi aho yatsinze agace ka mbere n’amanota 22 kuri 16 wa Hawassa City.

Ikinyuranyo cy’amanota 6 ntabwo cyari gihagije kuri Patriots BBC, yaje mu gace ka kabiri ifite intego yo kuzamura amanota muri aka gace aho yaje kugatsinda ku manota 62 kuri 25 . Muri aka gace ikinyuranyo cyavuye ku manota atandatu kigera ku manota 31. Abakinnyi nka Ruzigande Ally ,Kenny Gasana na Hakizimana Lionel bigaragaje mu duce tubanza.

Agace ka 3 Patriots BBC yakomeje kwerekana inyota yo gutsinda amanota menshi muri uyu mukino aho yaje gutsinda aka gace 95 kuri 40 ya Hawassa City BBC ikinyuranyo gikomeza gutumbagira.

Icyizere cyo gutsinda imibare 3 ( trois Chiffres) mu mukino cyakomezaga kuzamuka kuko haburaga amanota 5 gusa.

Agace ka 4 kabaye ako gutanga umwanya ku bakinnyi bose ba Patriots BBC maze umukino urangira Patriots BBC itsinze amanota 235 Ku 50.

Ally Ruzigande na Kenny Gasana ba Patriots ni bo batsinze amanota menshi aho bombi batsinze 23 mu gihe OMOD Pang wa Hawassa city yatsinze amanota 20.

Patriots BBC Imaze gutsinda umukino wayo wa kabiri, iragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatandatu ikina na JKT BBC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka