Nyuma yo kugura Tierra Monay Henderson, ikipe ya REG y’abagore yaguze abandi bakinnyi
Nyuma y’igihe gito ihinduriwe izina ikava ku izina rya UBUMWE WBBC ikitwa REG WBBC ndetse igahita yegukana n’igikombe cya Shampiyona, REG WBBC ikomeje kwiyubaka yongera imbaraga mu ikipe yabo.
Muri Nzeri uyu mwaka nibwo byamenyekanye ko ikipe y’abagore ya Sosiyete ishinzwe ingufu ikina Baketball (REG WBBC) yamaze kumvikana na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball, Tierra Monay Henderson, kuzayikinira. Byari byitezwe ko Henderson agomba kuzakinira ikipe ya REG WBBC mu mikino ya kamarampaka ya 2021 gusa ntiyahise aza kuko aho akina muri Puerto Rico shampiyona yari irimbanyije.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, REG WBBC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi batatu bakomeye barimo na FEZA EBENGO wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda. Mu bandi bakinnyi yasinyishije ni TETERO Odile na Sandrine Mushikiwabo bari basanzwe bakinira ikipe ya IPRC Huye.
Ikipe ya REG WBBC iherutse kubona itike yo kuzakina imikino y’igikombe cya Afurika cy’amakipe giteganyijwe kuba mu mwaka utaha mu Misiri. Iyi tike bayibonye nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Akarere ka Gatanu ryabereye muri Tanzania mu kwezi gushize.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
This is a waste of public resources