Niyonsaba Bienvenue yasezeye muri APR BBC

Uwari kapiteni w’ikipe ya APR Basketball Club mu bagabo, Niyonsaba Bienvenue, yamaze kwandika ubutumwa busezera muri iyo kipe yari amazemo imyaka igera kuri itatu.

Niyonsaba Bienvenue yasezeye muri APR BBC
Niyonsaba Bienvenue yasezeye muri APR BBC

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa WatsApp kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2021 yagize ati "Ntewe ishema no gushimira ikipe ya APR BBC urukundo ndetse n’imbaraga twakoresheje mu myaka yose twamaze duhatanira hamwe. Ndishimira buri gihe nagiranye n’abakinnyi haba mu buryo bwo gutera imbere mu bwenge bw’umukino n’ubunararibonye ku mukino. Muri ibyo byose navuga ngo mwarakoze Intare, amahirwe masa mu mwaka w’imikino, ntitukiri kumwe”.

Niyonsaba Bienvenue asezeye muri APR BBC nyuma yo kuyandikira ayisaba ko yamuvuza imvune y’umugongo yagize ariko ubuyobozi bw’ikipe bikavugwa ko bwari butaramusubiza, yahisemo gusezera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka