Ni iki twakwitega muri shampiyona ya Basketball 2019/2020?

Shampiyona ya Basketball umwaka w’imikino 2019/2020 iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama kuri sitade nto y’ i Remera, aho yitezwemo byinshi

Gahunda y’umunsi wa mbere

Kuwa Gatanu 17 Mutarama

18:00: APR BBC vs Espoir BBC (Amahoro)
20:00: Patriots BBC vs RP IPRC Kigali (Amahoro)

Ni iki twakwitega ku mwaka w’imikino 2019/2020?

Umwaka wa Kabiri wa Banki ya Kigali muri Basketball

Banki ya Kigali yabaye umuterankunga mukuru wa shampiyona mu mwaka w’imikino 2018/2019, aho yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basektball mu Rwanda (Ferwaba) aho buri mwaka yagombaga kujya itanga Miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

BK yongereye amafaranga muri uyu mukino
BK yongereye amafaranga muri uyu mukino

Uyu mwaka w’imikino Banki ya Kigali yongereye amafaranga aho yavuye kuri Miliyoni Ijana agera kuri Miliyoni ijana na mirongo itatu n’eshanu (135,000,000 Frws)

Kwiyongera kw’amakipe muri shampiyona

Shampiyona y’umwaka wa 2018/2019 yakinwe n’amakipe umunani ariyo Patriots BBC yatwaye igikombe , REG BBC, APR BBC, ESPOIR BBC , IPRC KIGALI, IPRC HUYE, UGBC na Rusizi BBC .

Uyu mwaka shampiyona izakinwa n’amakipe 13, uretse amakipe yari asanzwe akina shampiyona uyu mwaka hiyongereyo amakipe atanu ari yo: Tigers BBC, IPRC Musanze, 30 Plus , UR –CMHS na Shooting for the Stars

Guhinduranya kw’abatoza mu makipe

Uko amakipe agenda avuka ni nako abatoza bagenda bahinduranya amakipe , Umutoza Henry Muinuka watozaga Patriots BBC yerekeje muri REG BBC ndetse azungirizwa na Mwiseneza Maxime Marius wari umutoza mukuru wa Espoir BBC.
Ngwijuruvugo Patrick wari umutoza wa REG BBC yerekeje muri Tigers BBC ikipe nshya muri uyu mwaka w’imikino.

John Bahufite watozaga Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye yerekeje muri IPRC Kigali mu gihe Rene Sahabu watozaga G.S Marie Rene Rwaza mu bagore yarekeje muri IPRC Musanze.

Mutemberezi Thaddee uzwi nka Nyoga yatozaga amakipe y’abana yerekeje muri Trente Plus naho ikipe ya Shooting for the stars yahisemo guha akazi umutoza Barame Aboubakar wabaye umukinnyi ukomeye mu makipe nka APR BBC n’ikipe y’igihugu.

Amasura mashya y’abakinnyi mu makipe atandukanye

Uko amakipe yiyongera ni nako abakinnyi bahinduranya amakipe, Buzangu Mike wamamaye muri APR BBC mu mwaka wa 2007 yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itari mike aho azakinira IPRC Kigali.

Ishimwe Parfait yateye umugongo APR BBC yerekeza muri REG BBC , Mbanze Bryan na Habiyambere Patrick ni abakinnyi ba Tigers, Irutingabo Fiston, na Mutarabaruka Victory bateye umugongo IPRC Kigali berekeza muri APR BBC.

Sangwe Armel, Kamilindi Olivier bakinaga muri Espoir bbc basinyiye APR BBC, naho Patriots ku isoko itaravuzwe cyane ku isoko, yasinyishije Habineza Shaffy wakiniraga Espoir BBC na Nijimbere Guibert.

Intego zikomeye ku makipe

Uretse Patriots BBC yatwaye igikombe cya shampiyona, ikipe ya REG BBC yazanye umutoza watwaranye na Patriots ibikombe bitatu nayo intego ni igikombe muri uyu mwaka. IPRC Kigali irashaka igikombe cya shampiyona bitakunda igashaka umwanya wa kane, uzayemerera gukina imikino ya Playoffs.

REG na Patriots byitezwe ko zizakubana
REG na Patriots byitezwe ko zizakubana

APR BBC yahigiye gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda. n’ubwo buri mwaka ihora yiyubaka uyu mwaka yakoze ibishoboka byose kugira ngo ishake igikombe kimwe mu bikinirwa hano mu Rwanda.

Guhangana hagati ya The Hoops na IPRC Huye mu bagore

The Hoops nayo yiteguye kwitwara neza uyu mwaka
The Hoops nayo yiteguye kwitwara neza uyu mwaka

Umwaka ushize wabaye mwiza kuri The Hoops n’ubwo itatwaye igikombe cya shampiyona ariko ibikombe bicaracara imbere mu gihugu yarabyegukanye. Uyu mwaka hitezwe guhangana hagati ya The Hoops yagumanye abakinnyi bayo b’ingenzi nka Micomyiza Rosine, Mwizerwa Faustine n’abandi, na IPRC Huye yagaruye Urwibutso Nicole umwe mu bakinnyi beza muri shampiyona y’abagore

Ihurizo kuri APR W BBC idafite Kantore Sandra

APR Izakina idafite Kantore Sandra
APR Izakina idafite Kantore Sandra

Kantore Sandra bita Do me ni umwe mu bakinnyi b’igenzi ikipe ya APR W BBC yagendeyeho umwaka w’imikino ushize, uyu mukobwa yabaye umukinnyi wahize abandi(MVP), iyi kipe igomba gukina uyu mwaka wose itamufite kuko yabazwe akazamara hafi amezi umunani adakina.

Imbogazi z’ibibuga byo gukiniraho imikino

N’ubwo Kigali Arena ihari kandi ikaba ari igisubizo ku mikino, Sitade nto y’i Remera yakira imikino myinshi ya Basketball izatangira gusanwa mu kwezi kwa Gashyantare bivuze ko imikino myinshi ya shampiyona hagomba gushakwa aho ikinirwa.

Kigari Arena ntizakira imikino myinshi ya shampiyona
Kigari Arena ntizakira imikino myinshi ya shampiyona

Ikibuga cya Rafiki i Nyamirambo, Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, ikibuga cya IPRC Kigali ndetse no muri UR Huye ni hamwe mu hazakoreshwa cyane muri uyu mwaka.

Ikibuga cya Club Rafiki cyatashywe na Perezida Kagame kiri mu bizifashishwa uyu mwaka
Ikibuga cya Club Rafiki cyatashywe na Perezida Kagame kiri mu bizifashishwa uyu mwaka

Guhangana gukomeye hagati y’abakinnyi ku giti cyabo

Nk’uko byagenze umwaka w’imikino ushize Banki ya Kigali yahembye miliyoni ku bakinnyi 5 bitwaye neza haba mu bagabo ndetse no mu bagore. Ibi bihembo ku bakinnyi ku giti cyabo byatumye bamwe batangira gutekereza kuri aya mafaranga bishobora gutuma shampiyona iryoha ku rushaho kubera abakinnyi bashaka ibi bihembo.

Indi mikino itegerejwe mu mpera z’icyumweru

Ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama

14:00: UR-CMHS vs 30 Plus (Amahoro)
16:00: The Hoops: IPRC Huye Abagore (Amahoro)
18:00: REG BBC vs RP IPRC Huye (Amahoro)

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama

11:00: UR Huye vs APR W BBC vs UR Huye (abagore)
13:00: UR Huye vs Rusizi BBC: UR Huye
12:00: Ubumwe BBC vs GS Marie Rene Rwaza (Abagore)
14:00: Tigers BBC vs RP-IPRC Musanze (Amahoro)
16:00: UGB vs shooting for the Stars (Amahoro)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka