NBA Africa na FERWABA bafunguye ikibuga gishya

Ku bufatanye n’Inshyirahamwe rya Basketball muri Amerika, ishami rya Afurika (NBA Africa) ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), bafunguye inzu y’imikino nshya iri mu ishuri rya Lycée de Kigali.

Iki kibuga, kizafasha urubyiruko rurenga 4,000 ruturuka muri Kigali no hafi yaho
Iki kibuga, kizafasha urubyiruko rurenga 4,000 ruturuka muri Kigali no hafi yaho

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023, nibwo FERWABA yungutse ikibuga gishya cy’uyu mukino, nyuma yo kuvugururwa kigashyirwa ku rwego rwo kwakira imikino.

Ni nyuma yo kuvugurura iyi nzu y’imikino ikagurwa ndetse ikanashyirwa no ku rwego rwo kwakira imikino ya shampiyona, ibi bikaba byarakozwe n’ishami rya NBA muri Afurika, ku bufatanye na FERWABA ndetse n’ishuri rya Lycée de Kigali.

Mu muhango wo kumurika iki kibuga wafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri wa siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, hari kandi Perezida wa FERWABA, Desire Mugwiza, umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams, umuyobozi ushinzwe ingamba n’ibikorwa muri NBA Africa, George Land n’umuyobozi w’ibikorwa by’umukino basket muri NBA Africa, Frank Traoré.

Iki kibuga, kizafasha urubyiruko rurenga 4,000 ruturuka muri Kigali no hafi yaho rukina Basketball, kubona aho gukinira ndetse uyu mushinga ukaba ari ikimenyetso cyo gushimangira ubufatanye bukomeye hagati ya NBA Africa na FERWABA, no gutanga ibikorwa remezo bihagije ku bakinnyi ba Basketball bafite impano, kandi bifuza kwerekana ubuhanga n’ubushobozi bwabo.

Ibi bikaba binakubiye mu magambo ya Mugwiza, wagize ati “Twabigize inshingano zacu rwose ku nkunga y’abafatanyabikorwa bacu, gukomeza gushora imari mu iterambere ry’ibikorwa remezo by’ikibuga kugeza Basketball y’u Rwanda izamutse ikagera kure. Iyi ni intangiriro.”

Barangajwe imbere nAbayobozi batandukanye bafunguye ku mugaragaro ikibuga gishya
Barangajwe imbere nAbayobozi batandukanye bafunguye ku mugaragaro ikibuga gishya
Abanyeshuri bishimiye iki kibuga gishya mu kigo cyabo
Abanyeshuri bishimiye iki kibuga gishya mu kigo cyabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka