Muri BAL ntabwo ari ukureba basketball gusa, twigiramo ibintu byinshi - Kanyamibwa

Marie Claire Kanyamibwa wahoze akina umukino w’intoki wa Basketball, uyu munsi akaba ari umutoza, avuga ko basketball imaze gutera imbere kandi irimo amahirwe menshi ugereranije n’imyaka yo hambere.

Kanyamibwa avuga ko mbere byari bigoye bakabikunda kubera impano bari bafite, ariko uyu munsi byoroshye kandi abakina basketball babona akazi kabagera ku iterambere.

Agira ati: ”Nkikina byari bigoye cyane ariko twari dufite impano dukunda basketball cyane. Tugereranije n’igihe twakinaga byari bigoye cyane ariko ubu byabaye byiza abakinnyi barabona akazi, bariga bagatera imbere.”

Kanyamibwa akomeza avuga ko uretse kuba muri BAL bigiramo ibintu byinshi, bishobora no kuvamo amahirwe yo kubona akazi.

Agira ati: ”Muri BAL ntabwo ari ukureba basketball gusa, twigiramo ibintu byinshi. Nshobora kuba nkora akazi nk’aka ko muri Basketball, nkaba nahura n’undi muntu ubikora tukaganira ku buryo dushobora guhana akazi ndetse turiga.”

Kanyamibwa avuga ko kujya kureba basketball birenze kuyireba, kuko uba ari umwanya wo kwiga byinshi bitandukanye, mu gihe nabo bagiye gutegura ibyabo bagahera ku byo bigiye ku bagenzi babo.

Ati: ”Iyo baje gukora hano baratwigisha, niba ari muri entertainment (imyidagaduro), tubireberaho ku buryo iyo natwe tugiye kubitegura tugendera ku byiza twabarebeyeho. Basketball ni umukino ufunguye kandi urimo ibintu byinshi.”

Ibi abitangaje mu gihe hari imikino ya BAL 2024 iri kubera mu Rwanda muri BK Arena. Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, iyi mikino yakomezaga mu 1/2, aho ikipe ya Rivers Hoopers isezerewe na Al Ahly Ly yo muri Libya amanota 89 kuri 83 naho Petro de Luanda ikaza gukina na Cape Town Tigers mu kanya saa 20h00. Amakipe azitwara neza azagera ku mukino wa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka