Mugwiza Désiré mu nzira zo kongera kuyobora FERWABA

Komisiyo y’amatora mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yatangaje urutonde rw’abakandida biyamamariza kuyobora iri shyirahamwe. Mugwiza Désiré ariyamamaza ku mwanya wa Perezida ari umukandida rukumbi.

Mugwiza Désiré arahabwa amahirwe yo kuyobora indi manda
Mugwiza Désiré arahabwa amahirwe yo kuyobora indi manda

Nk’uko byatangajwe mu nama y’inteko rusange iheruka, yemeje ko amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino Basketball mu Rwanda (FERWABA) azaba tariki 12 Ukuboza 2020 akabera mu Mujyi wa Kigali.
Komite Nyobozi itowe iyobora manda y’imyaka ine.

Urutonde rw’ abakandida biyamamaje:

Perezida :

1. Mugwiza Désiré wari usanzwe ayobora FERWABA

Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo :

1. Umugwaneza Pascale yari asanzwe kuri uwo mwanya muri Komite icyuye igihe
2. Kayitesi Eugenie

Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa :

1. Nyirishema Richard : yari asanzwe kuri uwo mwanya muri Manda icyuye igihe

Umubitsi:
1. Muhongerwa Alice: yari asanzwe kuri uwo mwanya

Umujyanama mu mategeko:

Munana Aimé

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka