Mugwiza Désiré mu nzira zo kongera kuyobora FERWABA
Komisiyo y’amatora mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yatangaje urutonde rw’abakandida biyamamariza kuyobora iri shyirahamwe. Mugwiza Désiré ariyamamaza ku mwanya wa Perezida ari umukandida rukumbi.

Nk’uko byatangajwe mu nama y’inteko rusange iheruka, yemeje ko amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino Basketball mu Rwanda (FERWABA) azaba tariki 12 Ukuboza 2020 akabera mu Mujyi wa Kigali.
Komite Nyobozi itowe iyobora manda y’imyaka ine.
Urutonde rw’ abakandida biyamamaje:
Perezida :
1. Mugwiza Désiré wari usanzwe ayobora FERWABA
Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo :
1. Umugwaneza Pascale yari asanzwe kuri uwo mwanya muri Komite icyuye igihe
2. Kayitesi Eugenie
Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa :
1. Nyirishema Richard : yari asanzwe kuri uwo mwanya muri Manda icyuye igihe
Umubitsi:
1. Muhongerwa Alice: yari asanzwe kuri uwo mwanya
Umujyanama mu mategeko:
Munana Aimé
MENYA UMWANDITSI
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|