Mugabe Aristide yasezeye mu ikipe y’Igihugu yari amazemo imyaka 11

Mugabe Aristide wari umaze imyaka 11 akinira ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball, yamaze gutangaza ko asezeye gukinira iyi kipe yari amaze imyaka 11 akinira, ashimira buri wese wamushyigikiye.

Mugabe asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Patriots Basketball Club isanzwe ikina Basketball mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mugabe Aristide yahamije ko yamaze gusezera mu ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball ndetse ko ibyo yafataga nk’inzozi byabaye impamo.

Yagize ati “Yari imyaka 11 mpagarariye Igihugu cyanjye, Imana yarabikoze, ni icyubahiro ndetse n’umugisha kuba umwe mu bagize ikipe y’Igihugu, inzozi zanjye zabaye impamo. Ndashimira Imana, FERWABA, abakinnyi twakinanye, inshuti, umuryango wanjye ndetse n’abakunzi banjye kuba mwaranshyigikiye. Kuri ubu urugendo rwanjye rugeze ku musozo, ndabashimira mwese.”

Mugabe Aristide w’imyaka 34 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda aho nko muri 2007 kugeza muri 2009 yari mu ikipe ya Rusizi BBC aho yavuye yerekeza muri Espoir BBC yanakiniye igihe kinini kuko yayikiniye hagati ya 2009 na 2015 ubwo yayivagamo yerekeza muri Patriots BBC yari agikinira kugeza ubu ndetse akaba anayibereye kapiteni.

Mugabe Aristide kandi si aya makipe yakiniye gusa kuko yanakinnye igihe kitari gito mu ikipe y’Igihugu kuko yahamagawe bwa mbere muri 2011 ndetse anakina imikino y’igikombe cya Afurika cya 2013 na 2017.

Usibye kuba yari amaze imyaka 11 akinira ikipe y’igihugu, Mugabe Aristide yujuje imyaka 15 akina umukino wa Basketball.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka