Mu Rwanda Basketball yagutunga ariko nta mutekano w’igihe kinini urimo - Mugabe Aristide

Kapiteni w’ikipe ya Patriots Basket Ball Club, Aristide Mugabe, avuga ko basketball yatunga umukinnyi uyikina mu Rwanda ariko nta mutekano w’igihe kini waba ufite.

Nimero 88 ayambaye igihe kitari gito
Nimero 88 ayambaye igihe kitari gito

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa kane tariki ya 02 Mata 2020, yagize ati Mu Rwanda basketball yagutunga nk’umukinnyi, ariko kubera ko nta bwishingizi abakinnyi bagira biragoranye ko byaba igihe kinini kuko uvunitse biragoranye ko ikipe yakuvuza 100%”.

Aristide watangiye gukina basketball mu mwaka wa 2001, avuga ko gukora cyane no gukunda umukino ari byo byamufashije kugera uyu munsi.

Kuva 2007 akina shampiyona y'U Rwanda
Kuva 2007 akina shampiyona y’U Rwanda

Ikiganiro kirambuye Kigali Today yagiranye na Aristide Mugabe

Kigali Today: Muri iyi minsi uri mu rugo gahunda yawe iteye ite?

Mugabe Aristide: Muri iyi minsi ni ukubyuka, ngakora imyitozo kabiri ku munsi, isaha imwe cyangwa amasaha abiri, umunsi ukurikiyeho ngakora gake, hari ibyo umutoza yaduhaye gukora ariko nk’umukinnyi hari ibindi nikoresha.

Kigali Today: Watangiye gukina basketball, ni nde wayigukundishije uyu mukino?

Mugabe Aristide: Navuga ko nakunze basketball ngeze mu mashuri yisumbuye hari mu mwaka wa 2001, icyo gihe nigaga ku Karubanda.

Kigali Today: Mu mashuri yisumbuye wakinaga Basketball na Football, kuki utakomeje gukina umupira w’amaguru?

Mugabe Aristide: Mu cyiciro rusange nakinaga imikino bitewe n’uko aho nigaga abakinnyi bari bake umuntu wese ushoboye agakina yose, ngeze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri EAV Ntendezi iherereye i Nyamasheke, ni bwo natangiye Basketball twaratsindaga cyane tugaserukira intara. Byatumaga duhura n’amakipe y’i Butare tugahita dusezererwa.

Yabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu 2013
Yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu 2013

Kigali Today: Wiga kuri EAV Ntendezi wigeze gukinira Rusizi BBC, byagenze bite kugira ngo uyigeremo?

Mugabe Aristide: Mu marushanwa y’imiyoborere myiza ni ho nakiniraga EAV, icyo gihe Rusizi yaradutsinze isohokera Intara y’Uburengerazuba, ndibuka ko Rusizi yanyitabaje ndayikinira.

Dukina uwo mukino hari abayobozi ba Rusizi BBC baranyegereye ndabakinira, umutozaga Inga na Papy ni bo nasanzemo icyo gihe.

Kigali Today: Bigaragara ko utangira gukina basketball wari ufite umubiri muto, kandi icyo gihe habaga abasore banini, wakoreshaga ayahe mayeri?

Mugabe Aristide: Urebye gukina basketball udafite amagara (taille) nini, bigusaba kugira ubundi bwenge bwinshi, nko kuba uzi kudunda umupira, gucenga, gutsinda ndetse no kuba wihuta cyane ni ryo banga nakoreshaga.

Kigali Today: Ese amafaranga ya mbere wakoreye muri basketball ni angahe?

Mugabe Aristide: Amafaranga ya mbere nakozeho byari ibihumbi 15,000 bayaduhaga nk’agahimbazamusyi dukina irushanwa ry’imiyoborere myiza. Urumva ibihumbi 15,000 muri za 2005 wiga uba mu kigo yari amafaranga menshi.

Kigali Today: Ni ryari watangiye gukina shampiyona?

Mugabe Aristide: Navuga ko natangiye gukina shampiyona mu mwaka wa 2007 muri Rusizi BBC, icyo gihe nigaga mu mashuri yisumbuye.

Muri 2009 nerekeje muri Espoir BBC, 2010 navuye muri Espoir BBC njya muri Cercle Sportif de Kigali, 2011 nasubiye muri Espoir BBC, 2016 navuye muri Espoir BBC nerekeza muri Patriots BBC ngikinira kugeza uyu munsi.

Kigali Today: Kuva 2010-2014 Espoir BBC yanyu yatwaye ibikombe bine bya shampiyona. Ese ni Espoir BBC yari ikomeye cyangwa ni andi makipe yari yoroshye?

Mugabe Aristide: Navuga ko ari Espoir BBC, kuko APR BBC yari imaze kurekura abanyamahanga bose, Kami Kabange na Ngando Bienvenue bahise baza muri Espoir BBC. Ikipe ubwayo yari ikomeye wakongeraho n’umutoza John Bahufite twari dufite impamvu yo gutwara izo shampiyona.

Kigali Today: Ese kuva muri Espoir yari imaze kuba ubukombe ukerekeza muri Patriots BBC yari nshya ntibyakugoye kuyimenyeramo?

Mugabe Aristide: Birumvikana kuko nasanzeyo abakinnyi bakiri bato badafite ubunararibonye nka Kaje Elie, Nkurunziza Walter na Kazingufu Ally, gukosora umukinnyi muto biroroha, imbaraga za Bukuru Joseph na Ntagunduka uzwi nka Yao byaradufashaga cyane.

Ikipe y'igihu yayinjiyemo 2011
Ikipe y’igihu yayinjiyemo 2011

Kigali Today: Mu myaka ine umaze muri Patriots BBC mwatwayemo ibikombe bitatu, ni irihe banga ry’iyi kipe?

Mugabe Aristide: Ibanga muri iyi myaka twagize navuga ko tutigeze duhindura abakinnyi kenshi cyane, ni ukuvuga abakinnyi twamaranye igihe turaziranye cyane, twazanaga abakinnyi dukeneye ndetse no kumenyerana. Gushyiraha hamwe na byo byaradufashije. Icya nyuma navuga ko twagize abayobozi bakunda umukino kandi bazi uko kuba hafi y’ikipe bimera.

Kigali Today: Ni Uwuhe mwaka w’imikino wagukomereye? kubera iyihe mpamvu?

Mugabe Aristide: Umwaka wa nkomereye ni 2018/2019, kubera ko umwaka shampiyona yarangiye turi aba mbere ariko imikino ya kamarampaka (Playoffs) iradukomerera, APR BBC twageranye ku mukino wa gatanu tubona kuyitsinda, urumva ingufu byadusabye.

Ku mukino wa nyuma twatangiye dutsinda REG BBC muri Kigali Arena, yadutsinze imikino itatu yakurikiyeho, navuga ko aha twari duhebye igikombe. Navuga ko twatsinzwe iyi mikino kubera amakosa yacu mato.

Kigali Today: Uruhare rw’abafana muri Kigali Arena waruvugaho iki ku gutwara igikombe cya 2019?

Mugabe Aristide: Urebye abafana ba basketball akenshi bafana ikipe iri gutsinda no gukina neza, navuga ko tumaze gutsinda umukino wa gatandatu, baje kureba umukino wa karindwi bamaze kubona ikipe itsinda ni yo mpamvu badufannye cyane.

Kigali Today: Ese Kigali Arena hari uruhare yagize mu iterambere rya basketball mu Rwanda?

Mugabe Aristide: Uruhare rurahari cyane kandi runini , Kigali Arena yatumye twongera kwakira amarushanwa mpuzamahanga bituma abafana baryoherwa, ikindi gukinira muri Kigali Arena bitandukanye no gukinira muri Peti sitade kuko uba ukina utuje kandi uzi neza ko abafana bari buryoherwe.

Kigali Today: Mwakiriye gute ubwitwabire bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri Basketball Africa League? Nta gitutu byabashyizeho?

Mugabe Aristide: Ntawe utakwifuza gukinira imbere y’umukuru w’igihugu, bigutera ishyaka ndetse n’imbaraga zo gutsinda, ariko binagutera ubwoba kuko uba wibaza n’uramuka utsinzwe uko bigenda. Navuga ko kuza kwe byabaye urufunguzo rukomeye muri BAL kandi turamushimira.

Kigali Today: Iterambere rya basketball mu Rwanda riri kwihuta, ese nk’abakinnyi murabibona? Mubona biva he?

Mugabe Aristide: Nk’abakinnyi tubibona kurusha abandi bose, kuko niba 2015 twarakiniraga muri Cercle, nta bafana, tukajya Petit stade i Remera ikuzura, uyu munsi ni Kigali Arena. Nk’umukinnyi nta ko bisa gukinira imbere y’abafana ibihumbi icumi.

Njye mbona byaravuye mu kwiyongera kw’amakipe nka Patriots BBC, REG BBC, IPRC Kigali na Huye. Ikindi gusakaza amakuru byariyongereye na byo mbona ari mu byayongereye.

Gusa hari ikintu cy’ingenzi kitakuze cyane abakinnyi ntabwo babaye benshi kandi bakomeye, abo bireba barasabwa kutibagirwa abatanga ibyishimo.

Itangazamakuru na ryo ryagize uruhare mu kuzamuka kwa basketball, kuko radio zabaye nyinshi,tTelevisyo na zo ni uko, imbuga nkoranyambaga, urumva ko kubona amakuru byoroshye.

Kigali Today: Ese mu Rwanda basketball yatunga umukinnyi nk’akazi ka buri munsi?

Mugabe Aristide: Yego! Ariko nta mutekano waba ufite kuko ibaze uyu munsi nta bwishingizi abakinnyi tugira, ibaze uvunitse nko kukubaga biri busabe miliyoni ebyeri, urumva ikipe yakuvuza kugeza ukize!

Ntabwo byakunda, gusa hari abo itunze niba ikipe itanga ibihumbi 300,000 ku kwezi, ikakwishyurira ishuri urumva ko turi mu nziza, gusa hajemo ibigo bikomeye nka MTN, BK, Rwandair, aha twakwizera ko abakinnyi bagiye kubigira akazi ka buri munsi.

Kigali Today: Ni ryari winjiye mu kipe y’igihugu? Ni ibihe byiza wibukamo?

Mugabe Aristide: Ikipe y’igihugu nayinjimo muri 2011, mba kapiteni wayo 2013. Ibihe byiza nibukamo ni mu mwaka 2011 dutwara igikombe cy’akarere ka gatanu.

Kigali Today: Ni iyihe kipe ukunda mu mupira w’amaguru? Ni abahe bakinnyi b’inshuti zawe?

Mugabe Aristide: Nkunda Mukura Victory Sports et Loisirs na Bayern Munchn yo mu Budage.

Abakinnyi benshi ba football b’inshuti zanjye harimo Rugwiro Herve, Kimenyi Yves ba Rayon Spots, Michael Rusheshangoga, Fiston Nkizingabo wa As Kigali, mbese ni benshi.

Kigali Today: Rimwe na rimwe usanga ibyamamare n’abakobwa badatandukana, wowe ubihuza gute nk’umwe mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda?

Mugabe Aristide: Biterwa n’icyo wahaye umwanya. Nkanjye sinzi niba nabibonera umwanya, gusa ibishuko byabo ntibyabura ariko kubera ko nkora akazi, nkavamo njya mu myitozo, weekend nyinshi tuba dufite imikino biragoranye ko nabona umwanya wabyo pe.

Kigali Today: Ni uwuhe mutoza wumva ukesha byinshi mu buzima bwawe bwa basketball?

Mugabe Aristide: Abatoza ni benshi barimo John Bahufite ubu atoza IPRC Kigali , Mkubwa Arsene ubu ni Perezida wa Espoir BBC, Mihigo Prosper bitaga Rasta, ba America na Henry Muinuka ubu atoza REG BBC.

Kigali Today: Ni uwuhe mukinnyi mwakinanye akakorohereza imikinire?

Mugabe Aristide: Umukinnyi witwa Ngando Bienvenue ni we navuga ko twakinanye bikanyorohera cyane, gusa hari n’abandi nka Kami Kabange, Kajeguhakwa Bunene.

Kigali Today: Ni uwuhe mukinnyi wakuze ukunda muri NBA? Ikipe ukunda?

Mugabe Aristide: Nakuze nkunda Kobe Bryant, ikipe yo nyikunda bitewe n’umutoza wayo, aka kanya nkunda Los Angelless Clippers.

Kigali Today: Ese wumva uzaba umutoza wa basketball nusoza gukina?

Mugabe Arstide: Aka kanya sinabyemeza kuko gutoza ni ibintu bisaba umwanya, gusa ndumva hari icyo ngomba gukora nk’uko nanjye hari abamfashije kuba uwo ndi we.

Kigali Today: Ni iyihe nama wagira abakinnyi bakiri bato?

Mugabe Aristide: Inama nabagira ni ugukunda umukino, gukora cyane no gukina nkawe ubwawe ntushake gukina nka runaka kuko gukina nka we byakugora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka