Memorial Gisembe irakomeza kuri uyu wa Gatatu
Kuri uyu wa Gatatu kuri Petit Stade Amahoro harakomeza imikino yo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho muri Basketball izwi nka Memorial Gisembe
Mu Rwanda hakomeje kwibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho by’umwihariko kuri uyu wa Gatatu hakomeza irushanwa rizwi nka "Memorial Gisembe" ryatangiye mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu irushanwa rigizwe n’amakipe yo mu Rwanda, haraza kuba kuri uyu wa Gatatu ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuba hakinwa umukino umwe, umukino uza guhuza ikipe ya Patriotes yegukanye Shampiona y’uyu mwaka, ikaza gukina na UGB.
Uko imikino yagenze mu mpera z’icyumweru
Ku wa Gatandatu
UGB 59-58 APR BBC
IPRC-Kigali 61-55 U18 Boys Team
Patriots 64-46 IPRC-South
Ku Cyumweru
IPRC-South 51-62 UGB
APR 61-66 Patriots
ESPOIR 78-61 IPRC-Kigali
Uko amakipe akurikiranye mu itsinda A na B
Liste y’abakinnyi n’abakunzi ba Basket bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
1) NTARUGERA Emmanuel (Bitaga GISEMBE)/ ESPOIR B.B.C
2) RUGAMBA Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)/ ESPOIR B.B.C
3) RUTAGENGWA MAYINA Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR
4) RUBINGISA Emmanuel (bitaga MBINGISA)/ ESPOIR B.BC
5) KABEHO Auguste (bitaga TUTU) / ESPOIR B.B.C
6) MUNYANEZA Olivier (bitaga TOTO) /ESPOIR B.B.C
7) NYIRINKWAYA Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C
8) MUTIJIMA Theogene (bitaga RIYANGA) /ESPOIR B.B.C
9) MURENZI J.M.V. / ESPOIR B.B.C
10) HITIMANA Nice /ESPOIR B.B.C
11) MUKOTANYI Desire / ESPOIR B.B.C
12) TWAGIRAMUNGU Felix (bitaga RUKOKOMA)/ ESPOIR B.B.C)
13) MUTAREMA Vedaste / ESPOIR B.B.C
14) RUTAGENGWA Jean Bosco / ESPOIR B.B.C
15) KAMANZI (bitaga MAJOR)/ ESPOIR B.B.C
16) MUNYAWERA Raymond/ ESPOIR B.B.C
17) GATERA Yves /ESPOIR B.B.C
18) KABAYIZA Raymond (Membre Fondateur ESPOIR BBC)
19) FLORENCE (bitaga KADUBIRI)/ MINITRAPE B.B.C
20) ESPERANCE /NYARUGENGE BBC, MINITRAPE BBC
21) GASENGAYIRE Emma /UNR
22) MUGABO Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC
23) RUTABANA / INKUBA BBC, OKAPI BBC
24) CYIGENZA Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC
25) CHRISTIAN / INKUBA BBC
26) RUTARE Pierre (President INKUBA BBC)
27) NSHIMAYEZU Esdras /UNR
28) NZAMWITA Tharcisse / MINIJUST BBC
29) SIBOYINTORE /MINIJUST BBC
Iyi mikino yo mu matsinda agizwe n’amakipe yo mu Rwanda izasozwa kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 04 Gicurasi 2016, maze taliki 10 kugera taliki ya 12 Kamena hakinwe imikino irimo n’amakipe yaturutse hanze y’u Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|