Kuba igihangange ntibyizana, urabikorera - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko rutozwa umukino wa Basketball, igikorwa kizwi nka “Giant of Africa” ko inzira imwe yo kuba igihangange ari ukubikorera.

Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko rutozwa Basket Ball, ababwira ibyabafasha kuba ibihangange
Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko rutozwa Basket Ball, ababwira ibyabafasha kuba ibihangange

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Kanama 2018, ubwo yatangizaga amasomo agenewe urubyiruko rwatoranijwe muri gahunda ya Giants of Africa igamije guteza imbere urubyiruko Nyafurika binyuze mu mikino.

Yagize ati “Urubyiruko muri aha, mwiteguye kuba ibihangange bya Afurika? Ntabwo wabyuka ngo ube igihangange! Urabikorera, ugashoramo imbaraga zawe.

"Namwe ni byo mwatangiye, mu byo mukora, mu byo mutekereza no mu ngufu mubishyiramo, mushobora kuzaba ibihangange mu mukino wa Basketball.”

Perezida Kagame yababwiye ko nta kintu gifite akamaro umuntu adakorera
Perezida Kagame yababwiye ko nta kintu gifite akamaro umuntu adakorera

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwari ruteraniye kuri Stade nto y’i Remera ko ingufu bazashyira mu gushaka kuba ibihangange, zishobora kubagirira akamaro no mu bindi bice by’ubuzima, abasaba kudacika intege.

Umuryango Giants of Africa washinzwe mu 2003, ushinzwe na bimwe mu bihangange muri Basketball byiyemeje gusigira umurage abakiri bato muri Afurika. Watangije ibikorwa byawo mu Rwanda mu 2016.

Perezida Kagame agerageza guhamya muri 'panier' y'umukino wa Basket Ball
Perezida Kagame agerageza guhamya muri ’panier’ y’umukino wa Basket Ball

Kureba andi mafoto kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo president Kagame avuga nibyo.Kuba igihangange ntibyizana.Abantu benshi bakira,babiterwa no gukora cyane.Urugero ni Bill Gates,a billionaire.Burya abazungu bakira kubera gukora cyane.Ariko nk’umukristu,ndibutsa abantu ko Yesu yasize adusabye gukora cyane.Urugero,muli Luka 13:24,yadusabye "GUHATANA" (to make vigorous efforts) kugirango tuzabe muli paradizo.Kuba Umukristu Nyakuri,ntabwo ari ukujya gusenga ku cyumweru gusa,ugaha pastor icyacumi cyangwa kurya ukarisitiya ugataha.Yesu yasabye abakristu nyakuri kumwigana bagakora umurimo nawe yakoraga wo kubwiriza,bakajya kubwiriza mu mihanda,mu masoko,mu ngo z’abantu,etc...,haba ku zuba cyangwa mu mvura.Yaravuze ati:"Mugende kubwiriza abantu",kugeza igihe nzagarukira ku munsi w’imperuka.Soma Yohana 14:12;Matayo 28:19 na Matayo 24:14.Nagaruka,azahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo abamwumvira,arimbure abiyita abakristu ataribo.

Kagabo yanditse ku itariki ya: 6-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka