Kuba Basketball ibitego bijyamo buri kanya biri mu byatumye Urwibutso Nicole ayikunda

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Basketball na IPRC Huye, Urwibutso Nicole, avuga ko yakunze uyu mukino kubera ko ari umukino bicara batsindana bityo abantu ntibarambirwe.

Urwibutso Nicole (ufite umupira) ahanganye na Umugwaneza Charlotte ukinira APR W BBC
Urwibutso Nicole (ufite umupira) ahanganye na Umugwaneza Charlotte ukinira APR W BBC

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatandatu tarariki ya 18 Mata 2020, yavuze aho yakuye urukundo rw’uyu mukino, agira “Niga mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye i Save twari dutegetswe gukora siporo, njyewe nakinaga imikino ishoboka pe.

Basketball, volleyball, Football na Handball. Icyatumye mpitamo basketball ni uko nasanze ari umukino amakipe yombi atsindana buri kanya. Nk’umupira w’amaguru mushobora gukina amasaha abiri nta gitego ariko basketball ni buri kanya”.

Yakomeje avuga ko umutoza Mushumba Charles, ari we ashimira nk’uwamubonyemo impano akanamuha icyizere cyo gukina uyu mukino.

Ikiganiro kirambuye Kigali Today yagiranye na Urwibutso Nicole

Nicole yambara nomero 80
Nicole yambara nomero 80

Kigali Today: Niki cyagukundishije Basketball?

Urwibutso Nicole: Navuga ko gukina basketball nabikundishijwe n’umuryango wanjye, aho nakuriye ndetse n’aho nize amashuri yanjye. Muri TTC Save gukora Siporo byari itegeko, bityo nkurira muri ubwo buzima kugeza n’uyu munsi.

Umwihariko wanjye watumye kunda basketball, muri football nakinaga kuri 11 kuko nakoreshaga akaguru k’imoso nkakunda kugwa ngatahana ibisebe, basketball nagiyezemo irandyohera gusa kubera ko basketball dutsinda buri kanya navuga ko ari ho urukundo rwayo rwazamutse cyane.

Kigali Today: Urugendo rwo gukina basketball rwatangiye ryari?

Urwibutso Nicole: Natangiye gukina basketball muri 2009 niga mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, 2012 nagiye kwiga muri Ecole Notre Dame de la Providence Karubamds aho nagize amahirwe nkajya no mu kipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18.

Muri 2016 nerekeje muri UR Huye, 2017 nakinnye muri IPRC Huye 2018 nagarutse muri UR Huye, 2019 kugeza uyu munsi nkina muri IPRC Huye.

Kigali Today: Ni ryari wahuye n’umutoza Mushumba Charles?

Urwibutso Nicole: Umutoza Mushumba Charles twahuye muri 2011 niga TTC Save, icyo gihe twakinnye imikino ihuza uturere maze ikipe yacu itsinda Karubanda yatozwaga na Mushumba ikinyuranyo cy’inota rimwe. Tumaze kubatsinda yaranyegereye ambaza imyirondoro yanjye ndayimuha.

Kigali Today: Hari icyo wumva Mushumba Charles yagufashije?

Urwibutso Nicole: Navuga ko basketball nkina ari we nyikesha. Maze kurangiza Tronc Commun twahuriye mu kigo cya Karubanda kiri i Butare hari 2012 yatangiye kunyigisha kudunda umupira nkoresheje amaboko yombi, uwo mwaka ni bwo nahamagawe mu ikipe y’iguhugu y’abatarengeje imyaka 18 nsezererwa muri 16.

Kigali Today: Ni ryari watangiye gukina Shampiyona?

Uhereye iburyo Urwibutso Nicole ni uwa kabiri yahembwe miliyoni na Banki ya Kigali nyuma yo kuza mu bakinnyi 5 bitwaye neza mu mwaka w'imikino 2018-2019
Uhereye iburyo Urwibutso Nicole ni uwa kabiri yahembwe miliyoni na Banki ya Kigali nyuma yo kuza mu bakinnyi 5 bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2018-2019

Urwibutso Nicole: Mu mwaka wa 2014 ni bwo natangiye gukina shampiyona niga ku Karubanda, kuko UR Huye yatozwaga na Mushumba Charles mu bagore, abakinyi benshi beza yabafashaga gukinira Kaminuza nanjye ni uko natangiye gukina.

Kigali Today: Ese ntaho urukundo rwa basketball rwabangamiye amasomo?

Urwibutso Nicole: Navuga ko no mu rugo bageze aho bagira izo mpungenge, gusa navuga ko gukina utozwa na Mushumba bitatwemereraga gutsindwa mu ishuri kuko kugira ngo ujye mu kibuga wasabwa amanota 75%.

Kigali Today: Mu bigaraga umutoza Mushumba Charles yagutoje igihe kinini, ni iki umwibukiraho cyane?

Urwibutso Nicole: Ibyo nibuka ni byinshi ariko ndibuka niga Karubanda nagize amanota 72 tujya gukina na Saint Joseph yanga kunkinisha bamubaza akavuga ngo hari impamvu ntamukinishije ariko njye narinzi ko ari ikibazo cy’amanota.

Kigali Today: Ni ibihe bihe byiza wumva wagize ukina Basketball?

Urwibutso Nicole: Muri 2018 nkina muri IPRC Huye twatwaye ibikombe bitanu muri birindwi twakiniye, muri ibi bikombe nakunze kuba umukinnyi mwiza, uwatsinze amanota menshi. Navuga ko uyu mwaka wanshimishije cyane.

Kigali Today: Mu mwaka w’Imikino wa 2018-2019 wasubiye muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye, wabaye ushinzwe imikino. Ese birashoboka ko imikino ishobora kongera gutera imbere muri za kaminuza? Abayobozi bayo ni iki basabwa gukora?

Urwibutso Nicole: Muri kaminuza imikino gutera imbere biroroshye cyane kuko ihuriramo abantu benshi kandi bakiri bato bafite impano kandi bafite ubushake kandi n’ibibuga birahari. Icyo nabasaba ni ugushaka abatoza kuko ni cyo kibazo kiri muri za kaminuza mu Rwanda.

Kigali Today: Kuza kw’abaterankunga muri basketball mubona hari icyo byafashije mu iterambere ry’abagore?

Urwibutso Nicole: Navuga ko byafashije mu kuzamuka kwa basketball y’abagore. Ikindi umwaka ushize abakinnyi bitwaye neza bahembwe miliyoni, navuga ko aya mafaranga ari menshi kandi byatumye dukina dufite icyo dushaka.

Kigali Today: Amafaranga ya mbere wavanye muri basketball ni angahe?

Urwibutso Nicole: Ahhhh sha ko ari menshi ra! Ndabyibuka mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 baduhaye amadorali 400, ni amafaranga menshi cyane, nayaguzemo ikintu ubu nizerako gifite agaciro gakomeye.

Kigali Today: Ikipe y’igihugu iba gake cyane. Ni iki usaba ubuyobozi bwa Ferwaba na Minisiteri ya Siporo?

Urwibutso Nicole: Navuga ko dukeneye umwanya wo gukinira igihugu no kugikorera kuko turashoboye. Icyo nasaba badufashe twitabire amarushanwa menshi kugira ngo tumenyerane kandi gutsinda bizaza.

Kigali Today: Abana bakeneye gukina Basketball urabaha ubuhe butumwa?

Urwibutso Nicole: Icyo nabasaba ni ugukunda umukino, nubwo utabonamo amafaranga ubonamo indi nzira igufungurira ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka