Kenny Gasana ukina Basketball yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda (AMAFOTO)

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball Wilson Kenneth Gasana umaze imyaka irenga icumi akinira u Rwanda, yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 23/05/2022 Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwali Pauline, yakiriye indahiro y’umukinyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball Wilson Kenneth Gasana wahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Kenny Gasana yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda
Kenny Gasana yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kenny Gasana wavukiye muri Amerika akaba anasanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze imyaka irenga icumi akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, aho yayikiniye mu marushanwa atandukanye arimo nka Fiba AfroBasket n’izindi.

Uyu mukinnyi Kenny Gasana w’imyaka 37, yiyongereye ku bandi bakinnyi bakiniye amakipe y’igihugu mu mikino itandukanye bagiye bahabwa ubwenegihugu barimo nka rutahizamu w’Amavubi Meddie Kagere wabuhawe muri 2018.

Kenny Gasana yakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Basketball mu marushanwa menshi atandukanye
Kenny Gasana yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball mu marushanwa menshi atandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka