KBC yatsinzwe na APR BBC

Nyuma yo gutakaza umwanya wa mbere ubwo yatsindwaga na Espoir BBC, Kigali Basketball Club (KBC) yongeye gutakaza amanota imbere ya APR BBC ubwo yayitsindaga amanota 87-78 tariki 02/11/2012.

KBC iheruka kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona ziheruka, uyu mwaka yatangiye shampiyona yitwara neza, ndetse yamaze igihe kinini iri ku mwanya wa mbere.

Gutsindwa kwayo kwatangiye ubwo yatsindwaga na mukeba wayo Espoir BBC mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yayitsindaga amanota 72-60.

Amahirwe ya KBC yo kongera kwegukana igikombe yajemo agatotsi kuri uyu wa gatandatu, ubwo APR BBC ifite ibikombe byinshi muri shampiyona, yayitsindaga amanota 87-78 mu mukino w’umunsi wa nyuma w’imikino ibanza (Phase aller) wabereye kuri stade ntoya i Remera.

Muri uyu mukino umusore ukiri muto Lionel Hakizimana ari mu bafashije cyane APR BBC, kuko yatsinze amanota 36, naho ku ruhande rwa KBC, Mike Buzangu wahoze akina muri APR BBC atsinda amanota 32.

Mu yindi mikino yabaye mu mpera z’icyi cyumweru, United Generation Basketball GB yatsinze KIE amanota 60-49, naho Rusizi BBC itsinda 30 Plus 84-68.

Shampiyona irakomeza kuri icyi cyumweru tariki 04/11/2012, aho Kaminuza y’u Rwanda (NUR) ikina na Rusizi, Kigali Institute of Education (KIE) ikine na CSK naho UGB ikine na Espoir BBC.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka