KBC yatsinze KIE mu mukino wa mbere wa play off

Mu mukino wa mbere wa play off mu rwego rw’abagabo, Kigali Basketball Club (KBC) yatsinze KIE amanota 78 kuri 45 mu mukino wabereye muri Gymnase ya kaminuza y’u Rwanda i Huye tariki 25/02/2012.

Imikino yose yagombaga kubimburirwa n’uwagombaga guhuza APR BBC ifite igikombe giheruka na Espoir ariko uyu mukino warasubitswe kubera ko kapiteni wa Espoir yari yapfushije umubyeyi we (nyina). Umukino wimuriwe ku wa kabiri tariki ya 28 Gashyantare, ukazabera i Kigali.

Umukino wahuje KBC na KIE warimo imbaraga nyinshi ku mpande zombie ariko KBC yanatwaye igikombe cya shampiyona yarushije KIE kwinjiza imipira mu nkangara. Nubwo KIE ifite abakinnyi bazi gukina neza buri wese ku giti cye, wasangaga badahuje umukino kandi gushyira imipira mu nkangara bikabagora.

Mu rwego rw’abagore, habaye umukino umwe wahuje Kaminuza y’u Rwanda na APR maze APR itsinda biyoroheye amanota 52 kuri 35 ya Kaminuza.

Byagaragaye ko nubwo Kaminuza yakiniraga imbere y’abafana bayo bari buzuye muri Gymnase ya Kaminuza, barushijwe cyane na APR byaba mu mbagara, tekinike ndetse no gushyira imipira mu nkangara.

Kuri iki cyumweru tariki 26/02/2012, imikino irabera i Nyanza, aho KIE iri bwongere gukina na KBC mu bagabo na APR yongere ikine an KIE mu bagore.

Mu rwego rw’abagabo, amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma arasabwa kuzakina imikino itatu, kugira ngo haboneke ikipe izaba yatsinze imikino itatu ikabona guhabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 300.

Mu gihe amakipe aganyije, azakomeza akine kugeza igihe haboneka ikipe itanze indi gutsinda imikino itatu.
Mu bagore naho APR na Kaminuza bazakina imikino itatu kugira ngo bahoneke ikipe itwara igikombe. Mu gihe naho habamo kunganya imikino amakipe yombi yatsinze azakomeza akine kugeza habonetse ikipe itanga indi gutsinda imikino itatu ihite ihabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 300.

Iyi mikino yatewe inkunga na Imbuto Foundation yatanze miliyoni 16, izakomereza i Kigali tariki ya 3 Werurwe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka